00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Koffi Olomide yamaze ipfa abakunzi ba Rumba mu gitaramo kititabiriwe nk’ibindi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 December 2021 saa 07:13
Yasuwe :

Saa Yine na 59 ni bwo umurishyo wa nyuma wakubiswe! Koffi Olomide yongeye kwerekana ko ari umuhanzi w’igihangange kandi ukundwa n’ab’ingeri zitandukanye mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2021.

Uyu muhanzi ku myaka 65 aracyabasha gucinya akadiho ndetse yabishimangiye mu gitaramo yari ategerejwemo mu Rwanda yamazemo ipfa abakunzi b’umuziki wa Rumba binyuze mu bihangano bye bitandukanye yaririmbiye abari muri Kigali Arena.

Kuva ku munota wa mbere uyu muhanzi akigera ku rubyiniro yakiranywe urugwiro, abantu bose babyinana nawe igitaramo gitangiye kugera kirangiye.

Iki gitaramo cyatangiye kuvugwa mu ntangiriro za Ugushyingo kuva ubwo amateka ya Koffi Olomide y’ahahise arazamurwa, maze asabirwa ko atakwemererwa gususurutsa abakunzi b’umuziki we kubera ibikorwa byakunze kumuranga byo guhohotera no gusambanya abagore.

Byageze n’aho bamwe bavuga ko nikiramuka kibaye, bazayoboka imihanda maze bakigaragambya kakahava, gusa ntibyigeze bibaho.

Kubera uburyo cyari cyamaganwe, ntabwo cyigeze cyitabirwa cyane ugereranyije n’ibindi bimaze iminsi bibera muri Kigali Arena. Ibice byinshi by’iyi nyubako nta bantu bari babirimo no mu myanya y’icyubahiro harimo mbarwa.

Abari bahari ariko ntibyababujije kwizihirwa kuko babyinnye cyane uhereye igihe King James yari ku rubyiniro kugera mu masaha ya saa Tanu.

Koffi Olomide ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika umaze imyaka irenga 45 muri muzika, kuko amateka agaragaza ko mu myaka ya 1970 yari mu bafashaga Papa Wemba kuririmba.

Kuva icyo gihe, ntabwo izina rye ryigeze risubira inyuma, yakoze imiziki karahava, Rumba ayubahisha uhereye mu mashyamba ya Congo ukagera iyo kure ibwotamasimbi ku mpera y’Isi.

Uwageraga i Remera aho iki gitaramo cyabereye, kimwe mu byo yabonaga ni imyambaro irimo ibara ry’ubururu, umutuku n’umuhondo, amabara agaragara mu ibendera rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ni bwo abantu bari batangiye kwinjira, mbere y’aho bari urusorongo, binjira umwe ku wundi, abandi bakiri kurwana no kubona amatike.

Uyu mugabo yerekanye ko ari Umwami w'Injyana ya Rumba
Koffi Olomide yamaze isaha yose ari kuririmba ahera ku ndirimbo ze za kera ageza ku za vuba
Ababyinnyi ba Koffi Olomide basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo karahava
Byari ibyishimo ku bakunda umuziki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abantu barabyinnye karahava
Abakunzi b'umuziki wa Koffi Olomide barabyinnye barizihirwa
Buri wese yabyinaga uko ashoboye...
Isaha Koffi Olomide yamaze ku rubyiniro nta muntu n'umwe wigeze wicara ahubwo bose bari bari kubyina
Bana Nzambe nabo bari babukereye...
Hari aho umuziki usaba umuntu kubyina ashyizemo akagufu kugira ngo ajyane n'injyana

UKO IKI GITARAMO CYAGENZE

22:55: Saa Tanu zibura iminota itanu ni bwo Koffi Olomide yavuye ku rubyiniro nyuma y’isaha asusurutsa abakunzi ba Rumba n’umuziki we muri rusange. Yaririmbye indirimbo ze nyinshi yaba izo mu bihe bya kera n’iza vuba aha arangije ati “Murakoze Kigali, ndabakunda”.

Hari hashize imyaka ine Koffi ataramiye mu Rwanda kuko yahaherukaga mu gitaramo cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2016. Icyo yaherukagamo cyabereye muri Kigali Convention Centre.

Yahuriyemo n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barimo Christopher, Dream Boyz na Charly na Nina.

N’icyo yakoze uyu munsi mu bigaragarira amaso ni uko abakunzi b’umuziki w’uyu musaza bari bamukumbuye cyane.

Koffi Olomide yashimye abaturarwanda uko bamwakiriye, agaragaza ko akunda u Rwanda

22:30: Loi ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu Rwanda mu myaka yo hambere. Yayigezeho abantu bose barahindukira bakaraga umubyimba biratinda, ari nako baririmba bati “Ndombolo ya Solo”.

 Selfie yamenyekanye nka Ekotite, ni imwe mu ndirimbo zahagurukije abantu ku kigero cyo hejuru. Bayibyinnye bafatanyije no kuririmbana nawe ku buryo abakunzi b’umuziki we nta ngingimira bari bafite.

22:10: Yahise akurikirikizaho iyo yakoranye na Diamond yitwa “Waaah” maze abatazi gukaraga umubyimba basigara bumiwe mu gihe abandi bizunguzaga hafi yo kugera ku isima. Yakurikijeho “Rond Point” ibintu bikomeza gufata indi ntera.

 Merci Kagame - Koffi Olomide

Koffi Olomide nyuma y’indirimbo ye ya mbere, yavuze ko yishimiye gutaramira mu Rwanda agereranya na Paradizo. Yasabye abitabiriye iki gitaramo kumufasha gushimira Perezida Kagame ku bw’ibyo amaze kugeza ku Rwanda.

Yakomeje avuga ko yifuza ko igihugu cye, RDC, n’u Rwanda bikomeza kubana neza mu mahoro.

Ati “Ni ngombwa ko ibihugu byacu bibaho mu mahoro.”

Koffi yaririmbye zimwe mu ndirimbo zikunzwe n'izakanyijijeho mu myaka yatambutse
Koffi Olomide yerekanye ko agifite umwuka n'imbaraga zamubashisha kumara igihe kirenga isaha ari kuririmba kandi anabyina

22:05: Indirimbo Koffi Olomide yahereyeho ntabwo kuzibyina byasabaga ingufu nyinshi, ahubwo wabonaga abantu bose bari muri Kigali Arena banyeganyega mu buryo bworoheje.

 Koffi Olomide yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka!

22:00: Koffi Olomide ni bwo yahingutse ku rubyiniro maze abari bitabiriye igitaramo cye bamwakiriza amashyi menshi. Yabyinanye n’itsinda rye ry’ababyinnyi b’abagabo akanya gato hanyuma abakobwa nabo bakurikiraho bamushagaye.

Koffi yaserutse yambaye ingofero isa nk'ikoze mu ruhu rw'ingwe nk'iyo Mobutu Sese Seko yakundaga kwambara

Muri Kigali Arena nta muntu n’umwe wari wicaye ubwo yari ageze ku rubyiniro. Nta rundi rurimi rwavugwaga usibye Ilingala. Abenshi mu bari bitabiriye bari bazi indirimbo ze ku buryo bamufashaga.

21:40: Ababyinnyi ba Koffi Olomide berekanye ubuhanga

Grand Mopao Mokonzi yabanjirijwe ku rubyiniro n’itsinda ry’ababyinnyi b’abagabo bambaye imyenda y’umutuku n’umukara. Basusurutsa abari bitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo ziri mu Ilingala.

Nyuma hakurikiyeho itsinda ry’ababyinnyi b’abakobwa bambaye umutuku n’umweru nabo babyinnye umwanya munini abantu barizihirwa.

 Mbere gato y’uko Koffi Olomide agera ku rubyiniro, abantu bose bari bahagurutse

Iki gitaramo ntabwo cyari cyitabiriwe cyane nk'uko byari byitezwe

 Bana Nzambe bari babukereye!

Abanye-Congo bari babukereye mu myenda y'amabara baje gushyigikira Koffi

 MC Ange Umulisa ni we wayoboye igitaramo mbere y’uko umwanya wa Koffi Olomide ugera.

Ange Umulisa ni we wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo

21: 25: King James yaririmbye indirimbo enye mu buryo bwa live harimo "Meze neza", "Yantumye", "Icyangombwa" na "Ndagukumbuye" yakoranye na Ariel Wayz.

Nyuma yafashijwe na DJ Bissoso maze ashyushya abafana be mu ndirimbo nka "Umuriro watse" na "Ganyobwe" arangije ahita ava ku rubyiniro.

Rica Rwigamba ni umwe mu bagaragaje ko bishimiye umuziki wa King James

21:10: King James aracyakunzwe!

King James yageze ku rubyiniro yakiranwa ubwuzu n’abantu bitabiriye igitaramo. Mu bahanzi bamubanjirije nta wundi wabashije kuririmbana n’abafana be nk’uko King James yabigenje.

King James yigaragaje cyane muri iki gitaramo
Ni we muhanzi wenyine wagiye ku rubyiniro maze abafana bakamufasha kuririmba indirimbo kugeza asoje

Yahereye ku ndirimbo ituje yise “Meze neza”, maze igitero ku kindi akiririmbana n’abantu bose asoje bamukomera amashyi menshi.

Indirimbo z'imitoma ya King James zafashije benshi

 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard, ari mu bari bitabiriye

 Buravan yavutse tariki ya 27 Mata 1995, ni bucura mu muryango w’abana batatu akaba mubyara w’umuhanzikazi Ciney.

Buravan yatangiye muzika akiri umwana muto. Ku myaka ibiri gusa mukuru we yamuguriye aga piano k’abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane.

Yitabiriye amarushanwa yo kuririmba ya sosiyete imwe y’itumanaho ku myaka 14 gusa yaje kuba uwa kabiri mu gihugu muri ayo marushanwa atsindira miliyoni imwe n’igice y’amanyarwanda.

Yize mu Ishuri rya Ami des Enfants ndetse na La Colombiere kandi hose yahaciye bamufata nk’umuririmbyi.

Yatangiye umuziki mu 2015 ariko mu ntangiriro za 2016 ni bwo ibihangano bya Buravan byatangiye kumenyekana cyane.

Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye ndetse yegukanye Igihembo cya Prix Découvertes RFI 2018. Muri iki gitaramo yaririmbyemo ibihangano nka "Tuku Tuku", "Low Key", "Supernatural" na "Ye aye".

Yvan Buravan yerekanye ko ari umuhanzi umaze gushinga imizi muri muzika Nyarwanda

20:50: Yvan Buravan yahamagawe ku rubyiniro abakobwa bavuza akaruru

Yvan Buravan yahamagawe ku rubyiniro mu gihe abafana bagaragazaga ko bamaze kwinjira mu mwuka w’igitaramo. Yinjiye aririmba indirimbo yise “Tiku” akurikizaho iyo yise “Low Key”.

Yanyuzagamo agasaba abafana be kuririmbana nawe, akababwira uburyo yari abakumbuye.

20:45: Indirimbo za Jay Polly zihagurukije abantu

DJ Mupenzi yashyizemo indirimbo zirenga eshanu zikurikiranya za Jay Polly maze abantu barahaguruka. Ni bwo bwa mbere byari bigaragaye ko abitabiriye bagiye mu mwuka w’igitaramo kuko indirimbo zose zari zabanje bazikurikiraga bicaye.

Bigaragaza uburyo Jay Polly uherutse kwitaba Imana yari umuntu ukunzwe mu rubyiruko rw’u Rwanda.

20:30: Chris Hat yavuye ku rubyiniro amaze kuririmba indirimbo eshatu. MC Ange Umulisa ahita aha umwanya DJ Mupenzi kugira ngo ashyushye abantu mbere y’uko undi muhanzi akurikiraho.

20:15: Chris Hat yahamagawe ku rubyiniro. Uyu musore winjiye mu muziki mu buryo bweruye mu mwaka ushize amaze gukora indirimbo enye afashijwe na Muyoboke Alexis nk’umujyanama we.

Ni cyo gitaramo cya mbere gikomeye yaririmbyemo. Yahereye ku ndirimbo yise “Diva”. Ni yo aheruka gushyira hanze kuko imaze ukwezi.

Chris Hat ubusanzwe yitwa Hategekimana Sulaiman, afite imyaka 20. Azi gucuranga ibicurangisho bitandukanye birimo Piano, Guitar n’ibindi. Amaze gukora indirimbo zirimo iyo yise "Diva", "Niko Rwaje" n’izindi ari zitari nyinshi kuko mu 2020 aribwo yatangiye gushyira hanze ibihangano.

 Abafana bakomeje kwinjira urusorongo

Amatike yari yateganyijwe yose yaragurishijwe

 Amatike menshi yaguzwe ku munota wa nyuma

Inkuru y’uko Koffi agiye gutaramira mu Rwanda ikimenyekana abantu batangiye kugura amatike gake gake, mu myanya nibura 5.000 yari iteganyijwe ku bagomba kwitabira.

Nyuma yo kwaduka kw’inkuru z’abarwanyaga igitaramo cy’uyu muhanzi bamwe batangiye gucika intege ndetse amatike ntiyagurwa cyane, ubwo uyu muhanzi yageraga mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 3 Ukuboza amatike yo mu myanya isanzwe yaguraga 10.000 Frw yahise atangira kugurwa ku bwinshi kuko impungenge za benshi zari zishize ndetse arara ashize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu amatike ya VIP na VVIP yaguraga 30.000 Frw na 50.000 Frw nayo yaratangiye kugurwa ku bwinshi. Igitaramo cyatangiye hasigaye imyanya mike cyane.

20:00: MC Ange Umulisa washakanye na DJ Pius yageze ku rubyiniro aha ikaze abitabiriye igitaramo, anabamenyesha ko mu mwanya utarambiranye umuhanzi wa mbere araba ageze ku rubyiniro.

19:30: Abantu bakomeje kwiyongera muri Kigali Arena nubwo atari benshi. Birashoboka ko uko amasaha akomeza kwicuma baza kwiyongera kurushaho. Ku rundi ruhande, aba DJ b’inzobere mu kuvanga umuziki ni bo bari gususurutsa abitabiriye mu ndirimbo zigezweho.

Abantu batangiye kuba benshi muri Kigali Arena mu masaha ya saa Moya n'igice
Abakunzi b'umuziki batangiye kuwunyuka hakiri kare
Akanyamuneza kari kose ku maso y'abitabiriye iki gitaramo

- Kera habayeho ‘Effrakata’ …

Koffi afite indirimbo nyinshi zakunzwe. Iyo yise ‘Effrakata’ yagiye hanze mu 2001 yamuhesheje ibihembo bine mu bya Kora Awards mu 2002 na 2003.

Album yise ‘Haut de Gamme: Koweït, Rive Gauche’ yashyizwe mu ijana mu zo ugomba kumva mbere y’uko witaba Imana [You must hear before you die].

Mu 2003 yasohoye iyo yise ‘Affaire d’Etat’ yari iriho indirimbo 18.

Koffi afite album zirenga 30 zirimo "Ngounda" yagiye hanze mu 1983, "Lady Bo" yagiye hanze mu 1984, "Les Prisonniers Dorment" yasohotse mu 1990, "Haut De Gamme", "Tcha-Tcho", "Echelon Ngomba: Koweït, Rive Gauche" yo mu 1992, "Force De Frappe" yo mu 2000, "Effrakata" ya 2001, "Affaire D’État" ya 2003, "Monde Arabe" ya 2004, "Sonima", "Papa Ngwasuma" aheruka gushyira hanze mu 2019 n’izindi.

- Koffi Olomide, umugabo ufite amazina nk’ay’ishoka

Antoine Christophe Agbepa Mumba azwi nka Koffi Olomide. Afite amazina menshi abantu bamuhimba n’andi yiyita. Muri iyi minsi aharaye kwiyita GOAT (Greatest Of All Time).

Andi mazina azwiho ni Quadra Kora Man, Grand Mopao Mokonzi, Patraõ, Le Rambo, Nkolo Lupemba, Mokolo Bilanga, Ackram Ojé, Légende, L’Homme Aux Mille Idées, Jeune Pato,Le Grand Ché na Milkshake.

19:00: Muri Kigali Arena abantu bari batangiye kugeramo nubwo batari benshi. Mu myanya y’icyubahiro, ho bari bake gusa bikavugwa ko amatike yaguzwe ku bwinshi ikibazo ari uko batinze kwinjira.

Yari yambaye imyambaro igaragaza ibendera rya RDC mu rwego rwo gushyikira Koffi Olomide
Agafoto k'umugoroba nk'uyu nta muntu uba utagashaka... ni urwibutso rw'iteka

Koffi Olomide agomba guhurira ku rubyiniro n’abahanzi bo mu Rwanda barimo King James, Buravan na Chris Hat uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihe.

Mbere yo kwinjira buri wese yabanzaga kwerekana ko afite itike kandi yikingije
Benedata b’aba-Sapeur bari babukereye
Umuntu utarahawe inkingo ebyiri za Covid-19 ntabwo yemerewe kwinjira
Abantu bitabiriye igitaramo cya Koffi Olomide mu mihanda yerekeza i Remera
Abakunda umuziki wa Rumba bari babukereye
Nubwo Koffi Olomide afite imyaka 65 ntibyabujije abakiri bato nabo kwitabira igitaramo cye
Skol yakoze ibishoboka byose ku buryo abantu baticwa n'inyota
Umutekano wari wose kuri Kigali Arena ahabereye igitaramo

Ibyo wamenya kuri Koffi Olomide

Uyu mugabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [RDC] ubusanzwe yitwa Antoine Christophe Agbepa Mumba yavutse ku wa 13 Nyakanga 1956. Ni umuririmbyi, producer, umubyinnyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo.

Ni we watangije Quartier Latin International Orchestra yari ahuriyemo n’abandi bahanzi nka Fally Ipupa na Ferré Gola.

Olomide yavukiye i Kisangani muri RDC. Nyina yamwise Koffi kubera ko yavutse ari ku wa Gatanu. Yavukiye mu muryango udakize cyane ariko na none udakennye ndetse utari usanzwe uzwi mu by’umuziki.

Mu bugimbi bwe, yakunze kuririmba indirimbo zari zigezweho z’abandi ariko agakoresha amagambo ye ndetse n’uko zigenda akongeramo utuntu tutari turimo kugeza igihe umuturanyi w’iwabo yamwigishije uko bacuranga guitar.

Koffi kubera ubuhanga yari afite mu ishuri yabonye bourse yo kwiga Kaminuza i Bordeaux mu Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu. Afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mibare yakuye muri Kaminuza ya Paris.

Mu myaka yo mu 1970 yari umwe mu bagize band ya Papa Wemba yitwa Viva la Musica. Mu 1986 nibwo yatangije itsinda rye yise Quartier Latin International. Iri tsinda rye yarikoreyemo ibihangano afatanyije na bagenzi be ndetse nawe agenda ahanga ibye ku giti cye.

Mu myaka myinshi ishize ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro ku rwego mpuzamahanga yaba mu bihugu byinshi bya Afurika no mu Burayi.

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .