Uyu munyamakurukazi ari mu bari bamaze imyaka bakunzwe mu biganiro byo guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda.
Lady Bezo kuri ubu uri kwizihiza imyaka 12 amaze mu itangazamakuru akundirwa cyane ijwi rye ndetse muri Uganda uretse ubunyamakuru ni umwe mu bakunze kuyobora ibirori bitandukanye.
Ni umunyamakuru uhamya ko yishimiye kuba yinjiye kuri Royal FM, ati "Biradushimishije cyane kuba Lady Bezo yaje mu muryango wa Royal FM nk’umuyobozi w’ibiganiro, turifuza kongera imbaraga mu bakozi bacu, kuko bizadufasha gutanga ibiganiro byiza ku badukurikira bavuga ururimi rw’Icyongereza."
Lady Bezo agiye gutangira kumvikana kuri Royal FM aho azajya akora ikiganiro bise ‘Drive time’ kizajya gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa Mbiri z’ijoro.
Antony Kamau uyobora Royal FM yavuze ko ari ibyishimo ku buyobozi bw’iyi radiyo kuba bungutse umunyamakuru nka Lady Bezo wanashinzwe gahunda zayo.
Ati “Ni ibyishimo kugira Lady Bezo nk’ushinzwe gahunda za radiyo, twifuzaga kongera imbaraga mu ikipe yacu by’umwihariko kugira ngo tubashe guhaza abakunzi b’ibiganiro byacu mu rurimi rw’icyongereza.”
Lady Bezo azwi cyane ku ma radiyo nka; Kampala FM, Hot 100 FM, Channel 44 , Spirit FM na Bob FM.
Lady Bezo yerekeje kuri Royal FM asangayo abandi banyamakurukazi nka; Jackie Lumbasi, Rebecca Umuhire na Aissa Cyiza wagizwe umuyobozi wungirije ushinzwe gahunda za radiyo.
Aissa Cyiza nk’umunyamakuru umaze igihe kinini kuri Royal FM wanamaze kuzamurwa mu ntera yavuze ko yanyuzwe, ati “Royal ivuze byinshi kuri njye kandi nishimiye gukomeza gukorana n’abanyamakuru b’abahanga bari hano.”
Lady Bezo wagizwe ushinzwe gahunda za Royal FM yavuze ko yishimiye kuba agiye no gufasha abanyeshuri ba Mount Kenya University basanzwe bimenyereza umwuga kuri iyi radiyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!