00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lady Bezo uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda yerekeje kuri Royal FM

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 August 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Umunyamakuru Rebecca Namitala uzwi nka Lady Bezo uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda yamaze kwerekeza kuri Royal FM y’i Kigali nk’ushinzwe gahunda z’iyi radiyo, inshingano azafatanya no gukora ibiganiro.

Uyu munyamakurukazi ari mu bari bamaze imyaka bakunzwe mu biganiro byo guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda.

Lady Bezo kuri ubu uri kwizihiza imyaka 12 amaze mu itangazamakuru akundirwa cyane ijwi rye ndetse muri Uganda uretse ubunyamakuru ni umwe mu bakunze kuyobora ibirori bitandukanye.

Ni umunyamakuru uhamya ko yishimiye kuba yinjiye kuri Royal FM, ati "Biradushimishije cyane kuba Lady Bezo yaje mu muryango wa Royal FM nk’umuyobozi w’ibiganiro, turifuza kongera imbaraga mu bakozi bacu, kuko bizadufasha gutanga ibiganiro byiza ku badukurikira bavuga ururimi rw’Icyongereza."

Lady Bezo agiye gutangira kumvikana kuri Royal FM aho azajya akora ikiganiro bise ‘Drive time’ kizajya gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa Mbiri z’ijoro.

Antony Kamau uyobora Royal FM yavuze ko ari ibyishimo ku buyobozi bw’iyi radiyo kuba bungutse umunyamakuru nka Lady Bezo wanashinzwe gahunda zayo.

Ati “Ni ibyishimo kugira Lady Bezo nk’ushinzwe gahunda za radiyo, twifuzaga kongera imbaraga mu ikipe yacu by’umwihariko kugira ngo tubashe guhaza abakunzi b’ibiganiro byacu mu rurimi rw’icyongereza.”

Lady Bezo azwi cyane ku ma radiyo nka; Kampala FM, Hot 100 FM, Channel 44 , Spirit FM na Bob FM.

Lady Bezo yerekeje kuri Royal FM asangayo abandi banyamakurukazi nka; Jackie Lumbasi, Rebecca Umuhire na Aissa Cyiza wagizwe umuyobozi wungirije ushinzwe gahunda za radiyo.

Aissa Cyiza nk’umunyamakuru umaze igihe kinini kuri Royal FM wanamaze kuzamurwa mu ntera yavuze ko yanyuzwe, ati “Royal ivuze byinshi kuri njye kandi nishimiye gukomeza gukorana n’abanyamakuru b’abahanga bari hano.”

Lady Bezo wagizwe ushinzwe gahunda za Royal FM yavuze ko yishimiye kuba agiye no gufasha abanyeshuri ba Mount Kenya University basanzwe bimenyereza umwuga kuri iyi radiyo.

Lady Bezo uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda yerekeje kuri Royal FM
Aissa Cyiza yagizwe umuyobozi wungirije wa gahunda za Royal FM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .