00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kizz Daniel agiye gukora igitaramo cy’impozamarira muri Tanzania mbere yo gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 August 2022 saa 10:38
Yasuwe :

Mbere yo gutaramira mu Rwanda, Kizz Daniel yatangaje ko ku wa 12 Kanama 2022 azakorera igitaramo cy’ubuntu muri Tanzania mu rwego rwo gusaba imbabazi abafana batashye batishimiye kuba atarabataramiye ku wa 7 Kanama 2022.

Ibi Kizz Daniel yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo muri Tanzania ku wa 9 Kanama 2022, aha akaba yasobanuye ikibazo cyatumye atabasha kuririmba mu gitaramo yagombaga gukora ku wa 7 Kanama 2022.

Nyuma y’uko atabashije kugaragara muri iki gitaramo, Kizz Daniel yahishuriye itangazamakuru ryo muri Tanzania ko yananiwe kujya kuririmba kuko yari yahuye n’ikibazo cy’inzira zagombaga kumukura muri Uganda aho yari yataramiye ku wa 6 Kanama 2022.

Yavuze ko uretse kugorwa n’inzira, yagize ikibazo cyo kubura ibikapu bye byari binarimo ibikoresho yari kwifashisha mu gitaramo ndetse n’imyenda yari kwambara.

Nyuma y’umuvundo watewe no kuba uyu muhanzi ataritabiriye igitaramo yatumiwemo muri Tanzania, bikagera no ku rwego Polisi imuta muri yombi ngo abazwe ibyabaye. Kizz Daniel n’abari bateguye iki gitaramo biyemeje gutegura ikindi gitaramo cy’ubuntu mu rwego rwo gusaba imbabazi abafana.

Ni igitaramo bahise bashyira kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, umunsi umwe mbere y’uko Kizz Daniel ataramira i Kigali ku wa 13 Kanama 2022.

Kizz Daniel ategerejwe i Kigali nyuma y'amasaha make azaba amaze gukorera igitaramo cy'ubuntu muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .