Aba banyamideli bagiye mu birori birimo Paris Fashion Week mu Bufaransa na Milan Fashion Week mu Butaliyani. Abagiye ni Christine Munezero, Isheja Morella, Ikirezi Kentha , Umutoni Ornella , Ines Pamela , Louange Lydia na Girukwishaka Jennifer. Muri bo babiri ni Abarundikazi abandi ni Abanyarwandakazi.
Bitabiriye Milan Fashion Week irimo kuba magingo aya kuko yatangiye ku wa 23 ikazarangira ku wa 27 Nzeri. Uwitwa Christine Munezero akaba amaze gukoreramo igitaramo kimwe gikomeye cyane cy’inzu yitwa Max Mara yo mu Butaliyani.
Franco Kabano uri mu batangije WBM yatangaje ko uretse uyu mukobwa witwa Munezero abandi bose bahisemo kubohereza muri Paris Fashion kuko ariyo ikomeye ku isi yose.
Ati “Abasigaye bose kuko ari amasura mashya byabaye ngombwa ko bahera muri Paris Fashion Week kuko ari yo ikomeye ku isi. Biba byiza iyo bakoze bwa mbere ariho bagaragaye kugira ngo inzu z’imideri hirya no hino ku isi zibabone bwa mbere muri ibyo bitaramo bityo bagire amahirwe menshi yo kubengukwa nabo kuko baba bagaragaye bwa mbere muri icyo gitaramo gikomeye. Ni akazi Webest Models yakoze.”
Yavuze ko kuba babashije kohereza ku nshuro ya kabiri abamurika imideli mu bitaramo bitandukanye bikomeye kuri bo ari ishema kandi ari indi ntambwe bateye.
Ati “Bivuze byinshi kuri twebwe kuko uretse guteza imbere uruganda rw’imideli twishimira urwego tugezeho twahisemo cyane cyane kubona dufasha abana kugera ku nzozi zabo bikaba byabaviramo kubona imibereho myiza ndetse no kwiteza imbere ubwabo, imiryango yabo ndetse n’ibihugu baturukamo. Ikindi ni uko ibyo tutabashije gukorerwa kera tukira abanyamideli ubu twe tubasha kubikorera abo tuyobora.”
Yakomeje avuga ko intego ya Webest Models Management yari gushakisha impano, kuzitegura, kuzishakira amasezerano mpuzamahanga no guhangana n’isoko ryo kumurika imideli ku ruhando mpuzamahanga, bakaba rero bishimira intambwe bamaze kugeraho
Yavuze ko aba banyamideli bohereje bose bafite amasezerano na sosiyete zifasha abanyamideli zikomeye muri Milan, Paris, Londres ,New York, Barcelona, Madrid, Berlin, Sidney na Los Angeles bikaba bibahesha amahirwe yo kuba bajya muri iyo mijyi itandukanye gukoramo ibijyanye no kumurika Imideli mu bihe bitandukanye.
Bakaba barafashijwe na Webest Model Management ihagarariwe na Kabano Franco ndetse na Sarah Nynthia mu kubona ayo masezerano abafasha kuba bahagararirwa mubijyanye n’inyungu z’akazi kabo. Paris Fashion Week iteganyijwe gutangira ku wa 28 Nzeri kugeza ku wa Ukwakira uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!