00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BrenFashion yashyize hanze imyambaro mishya yiganjemo iy’abakobwa (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 September 2021 saa 09:48
Yasuwe :

Umutoniwase Brenda washinze inzu ya BrenFashion, imaze igihe kitari kinini cyane yinjiye ku isoko ryo guhanga imyambaro yashyize hanze imishya yise ‘Unique Collection’.

Ni imyambaro yari imaze amezi abiri ikorwa, igizwe n’amakanzu, amakote, amashati, amajipo n’ amapantalo byose by’abakobwa cyangwa abagore. Ku bahungu bo yibanze cyane ku gukora amakositimu gusa kuko asanzwe akora imyenda y’igitsinagabo itari myinshi.

Yabwiye IGIHE ko guhanga iyi myambaro yabitekereje mu gihe cyashize yumva ashaka gukora imyenda itandukanye cyane n’isanzwe ikorwa n’abahanga imideli.

Ati “Twashakaga kugaragaza ko ari imyambaro yihariye ugereranyije n’indi ikorwa mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.”

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yavuze ko ari yo myambaro ye ya mbere igiye hanze ifite izina ndetse ari imbumbe ariko akaba atari yo ya mbere akoze.

Abayishaka ni ukwandikira BrenFashion, ku mbuga nkoranyambaga cyangwa akabasanga aho bakorera i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko adateganya guhita ashyira indi myambaro mishya hanze gusa bizaterwa n’uko abantu bazakira ino mishya bakoze.

Umutoniwase mu aheruka kuvuga ko mu gihe gito amaze ahanga imyambaro, yabonye ari ibintu bimaze kugira agaciro gakomeye mu Rwanda kuko Abanyarwanda basigaye baterwa ishema n’ibikorerwa iwabo.

Ati “Maze imyaka ibiri gusa ntangiye guhanga imyambaro mu buryo bw’umwuga. Ni byiza kugeza ubu kuko abanyarwanda ntabwo bagifite imitekerereze yo kwambara imyambaro yo hanze ahubwo bwose baba batewe ishema n’ibikorerwa iwabo.”

Yavuze ko ubusanzwe ari umudozi akaba akorana n’abandi bakozi batatu bamufasha kuko atari yamara kwagura ibikorwa bye uko abyifuza, ariko akemeza ko ariho bigana.

Ati “Ubusanzwe ndi umudozi. Nakuze mbikunda ndetse numva ko nimara gusoza amashuri nzahanga imyambaro. Nkora imyambaro yose yaba iy’abakobwa n’abagabo. Nahisemo gukora imyambaro kuko ari ibintu nakundaga kandi mbona nshoboye. Mpitamo kubikora kugira ngo ndusheho kuzanira abanyarwanda ibintu byiza kandi bikorewe iwacu.”

Ubuyobozi bwa BrenFashion, buvuga ko bufite intego yo guhanga imideli mishya budakuye ahandi no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Amwe mu makanzu aheruka gukorwa n'uyu mukobwa
Iyi myambaro irimo amajipo meza yahariwe abashaka kurimba
Brenfashion yashyize hanze imyambaro yiganjemo iy'abakobwa
BrenFashion ikora imyambaro itandukanye
Umutoniwase amaze imyaka ibiri ku isoko ry'abahanga imideli
Umutoniwase ni umwe mu bahanga imideli bakiri bato mu Rwanda
Uyu mukobwa amaze imyaka ibiri gusa yinjiye ku isoko ry'abahanga imyambaro
BrenFashion ifite intego yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda
Iyi myenda irimo n iy abahungu
Aya ni amwe mu makote y'abagabo akorwa na BrenFashion

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .