00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dusenge yifashishije ibikomo mu gukangurira abatuye Isi guhashya imihindagurikire y’ibihe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 August 2021 saa 08:30
Yasuwe :

Dusenge Steffa ukora ibikomo yise HIIGHK Bracelets, yashyize hanze ibyo yise ‘ISI Collection’, agamije gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije mu kwirinda icyateza ihindagurika ry’ibihe.

ISI Collection ibumbiyemo ibikomo bitanu bitanga ubutumwa butandukanye ku kamaro k’ubutaka, amashyamba, umuriro, amazi n’Isi.

Igikomo cy’ubutaka gikoze mu makoro ndetse n’ibuye rya Tigereye ryerekana ubutaka. Aha yashatse kugaragaza agaciro k’ubutaka mu buzima bwa muntu cyane mu bijyanye n’ubuhinzi kuko bufasha kubona ibitunga Isi n’ibindi.

Igikomo cy’amashyamba gikozwe mu makoro ndetse n’ibuye rya ‘green jasper’. Iki gikomo gifite amasaro agaragaza amashyamba, umuhanzi wacyo akaba yarashakaga kugaragaza inyungu z’amashyamba mu gukurura imvura ndetse no kurushaho gutuma Isi isa neza.

Igikomo cy’umuriro gikozwe mu makoro n’amabuye y’umuhondo, kikaba cyarakozwe mu rwego rwo kugaragaza imbaraga zo gutwika ibintu uburyo bishobora guteza ingaruka mbi ndetse n’uko umuriro wakoreshwa mu buryo bwiza.

Igikomo cy’amazi gikozwe mu makoro nacyo ndetse no mu masaro ya ‘blue natural agate’ agaragaza amazi. Iki gikomo kigamije kwerekana imbaraga z’amazi n’akamaro kayo mu mibereho y’ibinyabuzima.

Mu kigairo na IGIHE, Dusenge Steffa, yavuze ko yakoze ibi bikomo kugira ngo atange ubutumwa ku bantu bibuke akamaro k’Isi batuyemo, barusheho kuyirinda cyane ku bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe.

Yagize ati “Nashakaga ko abantu biga uburyo ndetse n’impamvu hagiye habaho imihindagurikire y’ibihe, basobanukirwe neza ko ibikorwa bya muntu ari byo biteza imihindagurikire y’ibihe.”

Yakomeje ati “Tugomba kwita ku Isi yacu atari uko gusa twita ku mwimerere w’ibintu ahubwo kuko tuyibamo. Buri wese muri twe akeneye Isi imeze neza kugira ngo ubuzima , akazi n’imibereho ya buri munsi irusheho kugenda neza.”

Dusenge ibi bikomo yabikoze mu gihe Umujyi wa Kigali wari washyizwe muri gahunda ya Guma.

Muri rusange yinjiye mu gukora ibikomo ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda mu ntangiriro za 2020. ISI Collection ni ubwoko bwa kabiri ashyize hanze.

Ibi bikomo byiswe ISI Collection bigamije kwibutsa abantu akamaro ko kubungabunga ibidukikije
Igikomo cy'amazi cyerekana akamaro k'amazi mu buzima bw'abatuye Isi
Igikomo cyo mu butaka kigaragaza akamaro ubutaka bufitiye muntu cyane ku bijyanye n'imirire
Iki gikomo kigaragaza ko amashyamba afite akamaro mu bijyanye n'imihindagurikire y'ibihe
Iki gikomo kigaragaza ko umuriro ushobora kugira ingaruka mbi ku bidukukije ariko hari ubundi buryo wagira akamaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .