Élodie avuka ku mubyeyi w’umunyarwandakazi, se akaba ari Umufaransa. Yavukiye muri Cameroun aza gukurira mu Majyepfo y’u Bufaransa.
Ku myaka 20 yimukiye i Londres ahageze akora mu nzu y’imideli y’Abataliyani ‘Armani’ ari nabwo yamenye ko afite impano mu guhanga imideli atangira kuyibyaza umusaruro. Ibikorwa bye byasohotse mu binyamakuru bikomeye nka Vogue na Harper’s Bazaar.
Ibi byatumye akunda imideli ndetse atangira kuyihuguramo. Mu 2020 yagiye mu Rwanda gushaka ubwenegihugu nk’igihugu kivukamo umubyeyi we.
Ahageze yahuye n’abantu batandukanye barimo n’abanyamideli bungurana ibitekerezo atangira gukorera mu Rwanda.
Guma mu Rugo yabaye imbarutso ya ‘Izubaa Collection’
Ubwo hitegurwaga ibirori bya Mercedes Benz Fashion week 2021, Élodie na we yari yabitumiwemo bituma atangira gutegura ibyo yazamurikamo ariko byaje guhagarikwa kubera ubwiyongere bwa Covid-19 bwaje no kubyara guma mu rugo.
Nubwo ibirori yari yatumiwemo byahagaze, avuga ko atigeze acika ntege ahubwo yabyaje umusaruro wa mwanya wo kuguma mu rugo abasha gukora imyambo ye ya mbere.
Iyi myambaro yiswe Izubaa ikozwe mu buryo buvanze bw’imyambaro y’i Burayi n’iyo muri Afurika. Yayikoze agendeye ku ya kera aho avanga ibitambaro bisanzwe (tissue) n’ibitenge.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Élodie Fromenteau, yavuze ko akora iyi myambaro yagendeye ku yo yabonaga akiri umwana cyane iyo nyina n’abavandimwe be bambaraga.
Yagize ati “Izubaa yaturutse ku rwibutso mfite mu bwana bwanjye muri Cameroun no mu Bufaransa n’igihe nagize cyo gusura ba masenge mu Rwanda, wabonaga bo na mama bambaye imyambaro myiza cyane.”
Yakomeje avuga ko yayikoze muri ubu buryo kuko yashakaga gukora imyambaro yihariye kandi buri wese ashobora kwibonamo.
Yagize ati “Nashakaga gukora imyambaro buri wese areba akabona ko yihariye, ifite ubwiza butangaje kandi idasanzwe, ya myambaro ifite icyo isobanuye k’uyambaye n’uyireba kandi abagore n’abagabo bayibonamo.”
Imyambaro yasohotse ubu yibanze ku bagore avuga ko yabikoze kugira ngo ahe abagore agaciro bakwiye.
Mu guhitamo izina ry’imyambaro yagendeye ku kamaro k’izuba, avuga ko yabonye uburyo izuba rimurikira Isi nta kiritangira, yifuza ko buri wese yakurikira urumuri aho guherenwa n’umwijima.
Nyuma yo gukora iyi myambaro, Élodie Fromenteau afite intego zo gushinga Izubaa boutique mu Rwanda, Londres no mu Bufaransa. Mu Ugushyingo aritegura kwitabira Ghana Fashion Week akazanitabira Mercedes Benz Fashion week Kigali 2022 mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye.
Kugeza ubu Izubaa Collection iri gucururizwa kuri murandasi ku rubuga rwa https://izubaa.com/, ushaka andi makuru yanyura ku rubuga rwa Instagram rwa izu.baa https://www.instagram.com/izu.baa/.
Amafoto: BLACK JUDAH
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!