Ibi bikomo bikozwe mu bwoko bw’amabuye bita ‘gemstones’ bakunze gukoramo imitako, bikaba byarahawe ibara ry’imyenda ya gisirikare mu kugaragaza urugamba Inkotanyi zarwanye.
Mu kwishimira no guha icyubahiro ibikorwa by’indashyikirwa Inkotanyi zakoze, yakoze ibikomo ndetse agena ko umusaruro uzavamo azawusangira n’abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kugeza ubu hamaze gukorwa ibikomo ijana buri kimwe kigura 18,000 Rwf, amafaranga azabicuruzwamo 50% azashyirwa mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.
Mu kiganiro na IGIHE, Dusenge yavuze ko yifuje gukora ibi bikomo nk’umuhanzi w’urubyiruko kugira ngo ashime ibikorwa by’Inkotanyi kandi ashishikarize abantu kurangwa n’ubutwari.
Ati “Nakozwe ku mutima n’ibikorwa by’Inkotanyi numvise uko batereranywe n’abandi ariko bagakomeza bagahatana kugeza bahagaritse Jenoside kandi bari urubyiruko ntibacika intege. Nk’urubyiruko nanjye nshaka gutera ikirenge mu cyabo.”
Dusenge yatangiye gukora ibikomo biturutse kuri Covid-19 ubwo u Rwanda rwajyaga muri guma mu rugo ya mbere mu 2020, kugeza ubu amaze gushyira hanze ubwoko butatu bw’ibikomo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!