00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joyce Fashion Designs yashyize hanze imyambaro y’abagabo n’abagore (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 December 2021 saa 10:12
Yasuwe :

Inzu ihanga imideli ya Uwamahoro Joyce izwi nka Joyce Fashion Designs, yashyize hanze imyambaro mishya yahariwe abagore n’abakobwa yise ‘Joyce Fashion design Berwa collection 2022’.

Uwamahoro yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kuyiha iri zina ari uko ari imyambaro ibera buri wese uyambaye. Ikindi avuga ko yashyizemo izina rye kubera ko mu kazi ke icyo ashyira imbere ari uko yambika abantu imyenda myiza ifite umwihariko kandi bakaberwa.

Ati “Ikintu cya mbere nshyira imbere ni ugukora ibintu byiza kandi bibera buri wese. Ni yo mpamvu rero nayise gutya.”

Akomeza avuga ko iyi myenda yayikoze igihe kinini kuko yashakaga gukora ikintu yitondeye kugira ngo abasanzwe bakunda ibyo akora akomeze kubanezeza.

Uyu mukobwa avuga ko uyu mwaka n’ubwo utari woroshye warimo ibibazo kubera Coronavirus bitamubujije gukora kuko no muri Guma mu Rugo yabonye umwanya wo gutekereza ibintu byiza yakora ndetse agasohora na ‘collection’ muri icyo gihe.

Muri Nyakanga 2021, uyu mukobwa yashyize hanze iyiswe ‘Guma mu Rugo Collection’ irimo amakanzu, amakoti, amajipo n’indi ibereye igitsinagore kandi umuntu yaserukana ahantu hatandukanye. Iyi myambaro yayikoze mu gihe Umujyi wa Kigali n’ibindi bice bimwe na bimwe mu Rwanda byari biri mu bihe byo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Muri Werurwe Uwamahoro nabwo yashyize hanze imyambaro yise ‘Nyampinga dedicated Collection’. Igizwe n’amakanzu cyane cyane ndetse n’indi mike irimo amashati n’amakabutura byose by’abakobwa. Iyi yari yayituye abakobwa cyane abari mu marushanwa ya Miss Rwanda ndetse na Miss Supranational uyu mwaka kuko yari yambitse benshi muri bo.

Yaherukaga gushyira hanze imyambaro mishya yihariye ku kuba ari iy’abagore n’abakobwa yise ‘Ingenzi Collection’.

Uwamahoro ni umwe mu bahanga imideli bahagaze neza muri iki gihe. Uyu mukobwa ubusanzwe ufite inzu ihanga imyambaro ya ‘Joyce Fashion Designs’ avuga ko kugira ngo amenye kudoda byaturutse ku kuba yarakuze iwabo hari imashini zibikora, akagenda abyiga akiri muto kugeza ubwo yabaye mukuru akabikomeza.

Mu 2017 ni bwo yaje kubitangira bya kinyamwuga ariko biza kugenda biguru ntege kuko atari afite ubushobozi buhagije kandi anabifatanya n’amasomo ya Kaminuza. Nyuma yaje gushinga iyi nzu ihanga imyambaro. Afite intego yo gukomeza gukora neza no guhaza isoko ry’imyambaro mu Rwanda akagera no ku rwego mpuzamahanga.

Imyambaro mishya ya Uwamahoro yayise 'Joyce Fashion design Berwa collection 2022’
Iyi myambaro yayitekerejeho mu gihe Umujyi wa Kigali wari muri Guma mu rugo
Inyuma h'iyi kanzu ni uku hameze
Iyi kanzu ni uku iteye imbere. Ni imyambaro yerekanwa n'abarimo ibyamamare
Iyi myambaro ikoze mu buryo butandukanye
Iyi myambaro inogeye ijisho
Iyi myambaro irimo ubwoko butandukanye ku bagabo n'abagore
Iyi myambaro ni yo ya nyuma uyu mukobwa ashyize hanze muri uyu mwaka
Joyce Fashion Designs imaze imyaka itari myinshi itangiye ariko imaze kumenywa na benshi
Manager Alex Muyoboke na Massamba Intore mu myambaro mishya ya Uwamahoro
Mu bantu Joyce Fashion Designs yambika harimo na Massamba Intore
Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2020 mu mwambaro mushya wa Joyce Fashion Designs
Umwiza Phionah wabaye Igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020 mu mwambaro mushya wa Joyce Fashion Designs
Uwamahoro ni umwe mu bahanga imyambaro bagezweho
Harimo amashati n'amajipo binogeye ijisho
Harimo n'amakote n'indi myambaro y'abagabo

Amafoto: Eye Plus Media


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .