Uru rwandiko uyu mugore yarwohererejwe n’abanyamategeko ba sosiyete isanzwe yitwa Beauty Concepts LLC isanzwe ifite indi ikora ibijyanye na make up yitwa SKKN+.
Mu rwandiko rwahawe Kim Kardashian nk’uko TMZ yabitangaje, ngo iyi sosiyete ivuga ko imaze imyaka ine ikoresha izina SKKN+, ndetse ikaba yarashoye amafaranga menshi bityo imbaraga zashyizwe mu kubaka izina ryabo zidakwiriye kumirwa na sosiyete ya Kim Kardashian.
Rukomeza ruvuga ko iyi sosiyete isanzwe ifite website ndetse n’imbuga nkoranyambaga bakoreshaho aya mazina, bityo abantu bashobora kuzajya babitiranya na sosiyete ya Kardashian.
Iyi sosiyete ikorera muri Amerika ivuga ko ifite ibyangombwa byose bigaragaza ko iri zina irimaranye igihe.
Umunyamategeko wa Kim Kardashian, Michael G. Rhodes, yabwiye TMZ ko batunguwe no kubona mu itangazamakuru bari kwandika ko biyitiriye izina ry’iyi sosiyete kandi bateganyaga kugirana ibiganiro.
Ati “Twishimira kuzamura abantu bafite ubucuruzi bukiri hasi, ndetse rwose dukuriye ingofero nyiri iyi sosiyete Cydnie Lunsford, ariko ikibazo ni uko tutigeze dukora ikintu cyatuma ajya mu mategeko.”
“Twatengushywe no kubona yirukira mu itangazamakuru kandi twateganyaga kugirana ibiganiro nk’uko umunyamategeko we yabidusabye. Ntabwo twemeranya n’uru rwandiko rwe, twizeye ko twakemura ibi bintu mu buryo butabangamiye uruhande na rumwe.”
Mu ntangiro za Nyakanga nibwo Kim Kardashian yatangaje ko agiye kuvugurura sosiyete ye ya KKW Beauty, Inc. ikora ibyiganjemo ‘make up’.
Kim Kardashian yatangaje ko hari byinshi ashaka gukora by’impinduka birimo uburyo ‘make up’ zizajya zifungwa, uko zimeze, izina ndetse n’ibindi bijyanye cyane n’igihe kurusha uko byari bisanzwe bimeze.
Ntabwo yigeze asobanura impamvu yatekereje gukora impinduka, ntiyanavuze ko azahindura izina ariko byaketswe ko yaba ashaka no kuvanamo irya Kanye West mu mazina ya sosiyete ye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!