Igitenge gifatwa nk’umwambaro w’Abanyafurika ariko mu Rwanda usanga wambarwa n’abagore bakuru bitewe n’uburyo kidodwamwo bigatuma abakiri bato batacyisangamo cyane.
Nyuma yo kubona iyo mbogamizi L&M Store yahisemo gushaka uko yajya idoda imyambaro yo mu gitenge ivanze n’ibindi bitambaro mu buryo bugezweho kugira ngo n’urubyiruko ruyibonemo.
Muri iyi nzu badoda imyambaro y’abagore yo mu bwoko butandukanye bagendeye ku bigezweho kandi bikunzwe n’abakiri bato. Kuri ubu basohoye ubwoko bune aribwo Ava collection, Angel collection, Eva collection na Key collection.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa L&M Store, Mugisha Louange, yavuze ko bahisemo gukora imyenda yo mu bitenge igezweho kugira ngo urubyiruko narwo rubyibonemo.
Yagize ati “Nabonye ibitenge ari byiza kuko biba bifite amabara menshi, numva nakora imyambaro myiza yatuma n’urubyiruko rubasha kuyambara kuko usanga ruzi ko ari iy’abagore gusa.”
Yakomeje avuga ko yahisemo kuyivanga n’ibindi bitambaro akayikora mu buryo bugezweho ku buryo ikundwa n’ab’ibyiciro byose.
Mugisha avuga ko ubu urubyiruko rugenda rwumva ko igitenge atari imyambaro y’abagore gusa akaba afite intego yo gukomeza gukora kugeza iyi myumvire ihindutse.
L&M Store yatangiye gukora mu 2020, yabanje gusohora imyambaro irimo Ineza Collection na Iriza Collection, kuri ubu iyi nzu ikora imyambaro y’abagore ariko irateganya gutangira gukora n’iy’abagabo.
Iyi nzu ikorera ubucuruzi Kimironko mu Mujyi wa Kigali ndetse ibindi bihangano byayo ibinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo na Instagram.
Amafoto: Jay planet
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!