00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

L&M Store yasohoye imyambaro mishya igamije gukundisha abakiri bato ibitenge

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 October 2021 saa 09:54
Yasuwe :

Inzu y’imideli ya L&M Store yasohoye imyambaro ikozwe mu bitenge bivanze n’ibindi bitambaro, yakozwe mu rwego rwo gukundisha abakiri bato imyambaro ikozwe mu gitenge.

Igitenge gifatwa nk’umwambaro w’Abanyafurika ariko mu Rwanda usanga wambarwa n’abagore bakuru bitewe n’uburyo kidodwamwo bigatuma abakiri bato batacyisangamo cyane.

Nyuma yo kubona iyo mbogamizi L&M Store yahisemo gushaka uko yajya idoda imyambaro yo mu gitenge ivanze n’ibindi bitambaro mu buryo bugezweho kugira ngo n’urubyiruko ruyibonemo.

Muri iyi nzu badoda imyambaro y’abagore yo mu bwoko butandukanye bagendeye ku bigezweho kandi bikunzwe n’abakiri bato. Kuri ubu basohoye ubwoko bune aribwo Ava collection, Angel collection, Eva collection na Key collection.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa L&M Store, Mugisha Louange, yavuze ko bahisemo gukora imyenda yo mu bitenge igezweho kugira ngo urubyiruko narwo rubyibonemo.

Yagize ati “Nabonye ibitenge ari byiza kuko biba bifite amabara menshi, numva nakora imyambaro myiza yatuma n’urubyiruko rubasha kuyambara kuko usanga ruzi ko ari iy’abagore gusa.”

Yakomeje avuga ko yahisemo kuyivanga n’ibindi bitambaro akayikora mu buryo bugezweho ku buryo ikundwa n’ab’ibyiciro byose.

Mugisha avuga ko ubu urubyiruko rugenda rwumva ko igitenge atari imyambaro y’abagore gusa akaba afite intego yo gukomeza gukora kugeza iyi myumvire ihindutse.

L&M Store yatangiye gukora mu 2020, yabanje gusohora imyambaro irimo Ineza Collection na Iriza Collection, kuri ubu iyi nzu ikora imyambaro y’abagore ariko irateganya gutangira gukora n’iy’abagabo.

Iyi nzu ikorera ubucuruzi Kimironko mu Mujyi wa Kigali ndetse ibindi bihangano byayo ibinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo na Instagram.

Iyi kanzu mu ruhande rumwe ikozwe nk'igitenge, urundi ni itisi isanzwe
Intego ya L&M Store ni ugukundisha urubyiruko imyambaro ikozwe mu bitenge
Ipantalo n'ishati byo mu gitenge byasohowe n'iyi nzu bidoze mu buryo bugezweho
Ishati iri ku myambaro mishya L&M Store yasohoye
Iyi myambaro bahisemo kuyikora ivanze kugira ngo n'urubyiruko rwibone mu bitenge
Kimono ijyana n'imyambaro itandukanye yakozwe mu gitambaro n'igitenge
L&M Store yiyemeje gukora imyenda yo mu gitenge ivanze n'ibindi bitambaro igamije kwiyegereza abakiri bato
Umwe mu myambaro mishya L&M Store yasohoye
Mugisha Louange ni we Muyobozi wa L&M Store

Amafoto: Jay planet


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .