00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

L&M Store yasohoye imyambaro yo mu gihe cy’ubukonje (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 1 January 2022 saa 09:07
Yasuwe :

Inzu y’imideli ya L&M Store yashyize hanze imyambaro yo kwambara mu gihe cy’imbeho, ikozwe mu buryo bwa kinyafurika mu gukomeza gushishikariza abakiri bato gukunda imyambaro idoze mu bitenge.

Iyi myambaro yiswe GF collection (Grass-fild), igizwe n’ubwoko bune bw’imyambaro yo kwifubika yagenewe abagore n’abagabo irimo imipira, furari na Kimono.

Kuyitunganya byafashe iminsi 25 ikaba yarahawe amazina arimo Tona Kimono, Mwiza scarf, Isimbi Kimono, Umwiza Kimono ikozwe mu buryo bwo kuvanga ibitenge n’ibitambaro bisanzwe.

Mu kiganiro Umuyobozi wa L&M Store, Mugisha Louange yigeze kugirana na IGIHE , yasobanuye ko bibanda gukora imyenda yo mu bitenge igezweho kugira ngo urubyiruko narwo rubyibonemo.

Yagize ati “Nabonye ibitenge ari byiza kuko biba bifite amabara menshi, numva nakora imyambaro myiza yatuma n’urubyiruko rubasha kuyambara kuko usanga ruzi ko ari iy’abagore gusa.”

Kuri L&M Store ntiyagiye kure y’intego yayo kuko yakomeje gukundisha abantu imyambaro ikozwe mu bitenge bakora iy’imbeho ubona ko ikoranye umwihariko.

Mugisha Louange avuga ko bakoze imyambaro y’imbeho irimo ibitenge kugira ngo n’abashaka ibyo kwifubika bikoze muri ubu buryo babibone.

Yakomeje avuga ko ubu urubyiruko rugenda rwumva ko igitenge atari imyambaro y’abagore gusa akaba afite intego yo gukomeza gukora kugeza iyi myumvire ihindutse.

L&M Store yatangiye gukora mu 2020. Yabanje kujya isohora imyambaro y’abagore none yatangiye gukora n’iy’abagabo.

Bamaze gusohora ubwoko butandukanye burimo Ineza Collection na Iriza Collection, va collection, Angel collection, Eva collection n’indi.

Iyi nzu ikorera ubucuruzi Kimironko mu Mujyi wa Kigali ndetse ibindi bihangano byayo ibinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo na Instagram https://www.instagram.com/lmstore250/.

Abashaka imyambaro yo kwifubika batekerejweho
Imipira y'imbeho yakozwe na LM Store
Isimbi Kimono ikozwe mu gitenge yambarwaga mu gihe cy'imbeho
Iyi myambaro yakozwe mu gihe cy'iminsi 25
Iyi myenda ikozwe mu buryo bwa Kinyafurika
Iyo igitenge kivanze n'igitambaro gisanzwe bibyara umwenda mwiza
Kuri GF collection hasohotseho furari zikozwe mu bitenge
L &M Store yatangiye no gukora imyenda y'abagabo
L &M Store ikora iyi myambaro mu gushishikariza urubyiruko gukunda imyenda ikozwe mu bitenge
Tona Kimono ikozwe mu buryo bwo kuvanga igitambaro gisanzwe n'igitenge
Ubundi bwoko bwa Kimono bwise Umwiza
Umuhanzi w'iyi myambaro avuga ko ibyo akora bitangiye gukundwa n'urubyiruko nk'uko yabyifuzaga
Zimwe muri furari zakozwe na L &M Store

Amafoto: jay_planet_


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .