Iyi myambaro yiswe GF collection (Grass-fild), igizwe n’ubwoko bune bw’imyambaro yo kwifubika yagenewe abagore n’abagabo irimo imipira, furari na Kimono.
Kuyitunganya byafashe iminsi 25 ikaba yarahawe amazina arimo Tona Kimono, Mwiza scarf, Isimbi Kimono, Umwiza Kimono ikozwe mu buryo bwo kuvanga ibitenge n’ibitambaro bisanzwe.
Mu kiganiro Umuyobozi wa L&M Store, Mugisha Louange yigeze kugirana na IGIHE , yasobanuye ko bibanda gukora imyenda yo mu bitenge igezweho kugira ngo urubyiruko narwo rubyibonemo.
Yagize ati “Nabonye ibitenge ari byiza kuko biba bifite amabara menshi, numva nakora imyambaro myiza yatuma n’urubyiruko rubasha kuyambara kuko usanga ruzi ko ari iy’abagore gusa.”
Kuri L&M Store ntiyagiye kure y’intego yayo kuko yakomeje gukundisha abantu imyambaro ikozwe mu bitenge bakora iy’imbeho ubona ko ikoranye umwihariko.
Mugisha Louange avuga ko bakoze imyambaro y’imbeho irimo ibitenge kugira ngo n’abashaka ibyo kwifubika bikoze muri ubu buryo babibone.
Yakomeje avuga ko ubu urubyiruko rugenda rwumva ko igitenge atari imyambaro y’abagore gusa akaba afite intego yo gukomeza gukora kugeza iyi myumvire ihindutse.
L&M Store yatangiye gukora mu 2020. Yabanje kujya isohora imyambaro y’abagore none yatangiye gukora n’iy’abagabo.
Bamaze gusohora ubwoko butandukanye burimo Ineza Collection na Iriza Collection, va collection, Angel collection, Eva collection n’indi.
Iyi nzu ikorera ubucuruzi Kimironko mu Mujyi wa Kigali ndetse ibindi bihangano byayo ibinyuza ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo na Instagram https://www.instagram.com/lmstore250/.
Amafoto: jay_planet_
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!