Turahirwa yasoje ibijyanye na ‘Masters in collection design’, mu ishuri rya Polimoda.
Uyu musore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Vogue Italy. Yavuze ko impamvu ari iki gihugu yagiye kwigamo ari uko yashakaga kwiga mu ishuri mpuzamahanga.
Ati “Nashakaga kwiga ariko narebye ishuri mpuzamahanga. Kuri Polimoda [ishuri yizemo] ntabwo nabonye ubumenyi buhambaye gusa mu kwiga ahubwo nagutse mu buryo butandukanye.”
“Mu ishuri ryanjye mu banyeshuri 19 baryigagamo, hari harimo abafite ubwenegihugu burenga icumi. Nashakaga kwaguka kandi ntekereza ko u Butaliyani bwamfashije.”
Mu mpera za 2020 nibwo Turahirwa yerekeje mu Butaliyani mu ishuri rya Polimoda ryigisha ibijyanye n’imideli.
Nyuma y’igihe akurikirana amasomo ye, tariki ya 9 Ukwakira 2021, nibwo aya masomo yayasoje muri iri shuri riherereye mu Mujyi wa Florence.
Turahirwa yashinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ mu 2015. Iyi nzu imaze kuba ubukombe mu guhanga imyambaro itandukanye ikunzwe n’abatari bake. Imyambaro iheruka iyi nzu yashyize hanze ni iyo bise ‘Imandwa Collection SS 22’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!