00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turahirwa washinze Moshions yasoje ‘Masters’ mu bijyanye n’imideli

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 10 October 2021 saa 11:41
Yasuwe :

Turahirwa Moses yashinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no guhanga imideli ‘Masters in collection design’, yakuye mu ishuri rya Polimoda ryo mu Butaliyani.

Mu mpera za 2020 nibwo Turahirwa yerekeje mu Butaliyani muri rimwe mu ishuri rikomeye ryigisha ibijyanye n’imideli, akaba yarakurikiranye amasomo ajyanye no guhanga imideli.

Nyuma y’igihe akurikirana amasomo ye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukwakira 2021, yayasoje mu ishuri rya Polimoda riherereye mu Mujyi wa Florence.

Turahirwa yabwiye IGIHE ko anejejwe no kuba asoje urugendo rutari rumworoheye, kuko ubu icyo ashyize imbere ari gahunda yo guteza imbere inzu ye y’imideli ikajya ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “Ndumva nishimye kandi nyuzwe, nyuma y’urugendo rutari rworoshye rwo kubona iyi ‘Masters’, gahunda ni ya yindi ni ukwagura ikirango kikagera ku ruhando mpuzamahanga.”

Turahirwa yashinze inzu y’imideli ya ‘Moshions’ mu 2015, ikaba imaze kuba ubukombe mu guhanga imyambaro itandukanye ikunzwe n’abatari bake. Imyambaro iheruka iyi nzu yashyize hanze ni iyo bise ‘Ishuri Collection’ yasohotse mu 2020.

Hategerejwe indi myambaro izashyirwa ahagaragara mu imurikagurisha ry’imideli rizaba guhera tariki ya 5 kugeza iya 7 Ugushyingo, iyi myambaro akaba yarayise ‘Imandwa Collection SS 22’.

Turahirwa yabonye Masters mu guhanga imideli yakuye mu Butaliyani
Turahirwa yavuze ko ubu agiye gushyira imbaraga mu kwagura Moshions ikagera ku ruhando mpuzamahanga
Yarangizanyinje n'abandi banyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .