00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Udushya mu myambarire twaranze Bianca Fashion Hub yegukanywe na Kabano Franco (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 October 2021 saa 02:12
Yasuwe :

Kabano Franco umaze kwamamara mu mideli mu Rwanda, yabaye umugabo wahize abandi kwambara neza mu bitabiriye ibirori by’imideli byiswe ‘Bianca Fashion Hub’.

Mu bari n’abategarugori ho hatsinze Iradukanda Odylle usanzwe afite inzu y’imideli ya ODILEIRA DESIGN ikora imyambaro itandukanye.

Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, byabereye kuri ONOMO Hotel bitegurwa n’umunyamakuru wa ISIBO TV, Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca.

Byari ibirori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo ibyamamare bizwi mu Rwanda. Buri wese waserutse wabonaga yakoze iyo bwabaga ngo ahatambukane umucyo.

Abitabiriye bacaga kuri ‘Red carpet’ bakiyereka akanama nkemurampaka kari kagizwe na Muhire Patrick, washinze inzu y’imideli yitwa Inkanda House ndetse na Gatarayiha Angelique ufite inzu y’imideli ya Isha Collection.

Kuri ‘Red carpet’ haciyeho abantu basaga 50 bambaye imyambaro itandukanye haba abayikoreye ndetse n’abayikorewe n’abanyamideli bo mu Rwanda. Mu baserutse kimwe cya kabiri cyari cyambaye ‘Made in Rwanda’.

Nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka, habayeho gutoranya abagabo batandatu batambutse barimbye kurusha abandi ndetse n’abari n’abategarugori barushije abandi.

Nyuma yo gutoranya aba nibwo bahisemo babiri bahize abandi, mu bagabo hatoranywa Kabano Franco waserutse yambaye ikote n’ipantalo byadozwe n’Inkanda House.

Mu bagore hatowe Iradukunda Odylle wari wambaye ikanzu yitiriye Bianca Fashion Hub yakorewe mu nzu ye y’imideli.

Aba batsinze banejejwe no kuba bahawe ibihembo kuko byabafashe igihe cyo gihitamo imyambaro bazaserukana none ubu babashije kwegukana igihembo.

Iradukunda Odile yagize ati “Gutsinda bisobanuye ikintu kinini kuri njye, naje nta bitekereza ariko byabaye. Biranshimishije cyane kuko ubu bigiye gutuma nagura ibikorwa byanjye.”

Mu gufitamo abatsinze akana nkemura mpaka kagendeye ku bintu bitandukanye birimo ubwoko bw’umwenda uwaserutse yambaye n’uburyo ukozwemo ndetse n’uko uwambaye yigaragaje.

Muhire Patrick wari mu kanama nkemurampaka, yavuze ko mu gutoranya barebye abambaye imyambaro myiza igaragara neza ndetse n’ibyo bayijyanishije n’uko bitwaye kuri ‘Red carpet’.

Ku ruhande rwa Bianca wari wateguye ibi birori yavuze ko yishimye kubona abantu baje ari benshi kandi barimbye byatumye agira imbaraga zo kuzakomeza gutegura ibi birori.

Yagize ati “Ndumva nishimye, ndumva ibintu nabonye byandenze ndashima Imana n’undi muntu wese witabiriye Bianca Fashion Hub.”

Abatsinze bahawe ibihembo birimo itike y’indege yo gutembere muri Nairobi cyangwa Mombasa, bahabwa icupa rya Champagne ya Moët ndetse bazahabwa imyenda na Inkanda House.

Bianca yaserutse mu kanzu yakozwe na Isha Collection
Alliah Cool ari mu bashije Bianca gutegura ibi birori
Buri muntu yacaga kuri Red Carpet yiyereka akanama nkemuramoaka
Byari ibirori byitabiriwe n'abambaye imyambaro itandukanye
Hagaragaye imideli itandukanye muri ibi birori
Hari uwasohotse mu myenda ikozwe mu idarapo ry u Rwanda
Imyenda yaragaye muri Bianca Fashion Hub imyinshi yakorewe mu Rwanda
Iradukunda Odylle yatowe mu bagore bari bambaye neza
Kabano Franco yabaye umugabo wahize abandi kwambara neza
Mariya Yohani yari yaje gushyigikira Bianca
Miss Clemance yaserutse mu myambaro yo kwa KAZEMU
Papa Cyangwe n'umunyamideli Tukasa umwambika bitabiriye Bianca Fashion Hub
Tidjara Kabendera mu banyuze kuri Red Carpet
Tracy na Mc Buryohe nibo bayoboye ibirori
Uyu mwambaro nyirawo yawutekereje agendeye ku ikanzu umuhanzikazi Beyonce yambaye mu 2019
Abagabo bahize abandi kwambara neza
Abatsinze banyuzwe n'ibihembo bahawe
Abitabiriye ibirori bari banezerewe
Akanama nkemurampaka karebeye ku mwambaro ndetse n'uko uwambaye yitwaye kuri Red Carpet
Batandatu mu bakobwa bahize abandi kwambara neza
Byari ibyishimo kuri Bianca n inshuti ze
Kabano yari yambaye imyenda yakozwe na Inkanda House
Umusobanuzi wa filime Rocky Kirabiranya ari mu bitabiriye ibirori
Senderi yari yitabiriye nka Ambasaderi wa Ingufu Gin Ltd yari umuterankunga mukuru

Amafoto: Ella_studios


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .