Mu bari n’abategarugori ho hatsinze Iradukanda Odylle usanzwe afite inzu y’imideli ya ODILEIRA DESIGN ikora imyambaro itandukanye.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, byabereye kuri ONOMO Hotel bitegurwa n’umunyamakuru wa ISIBO TV, Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca.
Byari ibirori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye biganjemo ibyamamare bizwi mu Rwanda. Buri wese waserutse wabonaga yakoze iyo bwabaga ngo ahatambukane umucyo.
Abitabiriye bacaga kuri ‘Red carpet’ bakiyereka akanama nkemurampaka kari kagizwe na Muhire Patrick, washinze inzu y’imideli yitwa Inkanda House ndetse na Gatarayiha Angelique ufite inzu y’imideli ya Isha Collection.
Kuri ‘Red carpet’ haciyeho abantu basaga 50 bambaye imyambaro itandukanye haba abayikoreye ndetse n’abayikorewe n’abanyamideli bo mu Rwanda. Mu baserutse kimwe cya kabiri cyari cyambaye ‘Made in Rwanda’.
Nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka, habayeho gutoranya abagabo batandatu batambutse barimbye kurusha abandi ndetse n’abari n’abategarugori barushije abandi.
Nyuma yo gutoranya aba nibwo bahisemo babiri bahize abandi, mu bagabo hatoranywa Kabano Franco waserutse yambaye ikote n’ipantalo byadozwe n’Inkanda House.
Mu bagore hatowe Iradukunda Odylle wari wambaye ikanzu yitiriye Bianca Fashion Hub yakorewe mu nzu ye y’imideli.
Aba batsinze banejejwe no kuba bahawe ibihembo kuko byabafashe igihe cyo gihitamo imyambaro bazaserukana none ubu babashije kwegukana igihembo.
Iradukunda Odile yagize ati “Gutsinda bisobanuye ikintu kinini kuri njye, naje nta bitekereza ariko byabaye. Biranshimishije cyane kuko ubu bigiye gutuma nagura ibikorwa byanjye.”
Mu gufitamo abatsinze akana nkemura mpaka kagendeye ku bintu bitandukanye birimo ubwoko bw’umwenda uwaserutse yambaye n’uburyo ukozwemo ndetse n’uko uwambaye yigaragaje.
Muhire Patrick wari mu kanama nkemurampaka, yavuze ko mu gutoranya barebye abambaye imyambaro myiza igaragara neza ndetse n’ibyo bayijyanishije n’uko bitwaye kuri ‘Red carpet’.
Ku ruhande rwa Bianca wari wateguye ibi birori yavuze ko yishimye kubona abantu baje ari benshi kandi barimbye byatumye agira imbaraga zo kuzakomeza gutegura ibi birori.
Yagize ati “Ndumva nishimye, ndumva ibintu nabonye byandenze ndashima Imana n’undi muntu wese witabiriye Bianca Fashion Hub.”
Abatsinze bahawe ibihembo birimo itike y’indege yo gutembere muri Nairobi cyangwa Mombasa, bahabwa icupa rya Champagne ya Moët ndetse bazahabwa imyenda na Inkanda House.
Amafoto: Ella_studios
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!