00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bombori bombori mu mubano wa Gahongayire n’umugabo

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 January 2015 saa 11:25
Yasuwe :

Gahima Gabriel umugabo wa Aline Gahongayire, aremeza ko bamaze gutandukana ndetse atagishaka kongera kubana na we , umugore agahamya ko ibyo mugenzi atangaza atazi aho yabivanye ngo kuko ‘Gatanya’ ibaho binyuze mu mategeko.
Mu kiganiro Gahongayire yagiranye na IGIHE yavuze ko afite agahinda ku bw’uko uyu mugabo we Gahima yajyanye mu itangazamakuru amakuru we atazi impamvu yayo ndetse akavuga ko abantu bumva inkuru yo gutandukana kwabo bakwiye gukoresha ubwenge cyane.
Mu mvugo ivanzemo (...)

Gahima Gabriel umugabo wa Aline Gahongayire, aremeza ko bamaze gutandukana ndetse atagishaka kongera kubana na we , umugore agahamya ko ibyo mugenzi atangaza atazi aho yabivanye ngo kuko ‘Gatanya’ ibaho binyuze mu mategeko.

Mu kiganiro Gahongayire yagiranye na IGIHE yavuze ko afite agahinda ku bw’uko uyu mugabo we Gahima yajyanye mu itangazamakuru amakuru we atazi impamvu yayo ndetse akavuga ko abantu bumva inkuru yo gutandukana kwabo bakwiye gukoresha ubwenge cyane.

Mu mvugo ivanzemo agahinda no guseka bitari iby’iby’ibyishimo, Aline Gahongayire yagize ati “Njyewe rero byandenze, gusa icyo nabwira abantu ni kimwe kandi na bo bakoreshe ubwenge mbere yo kubyemera. Ese abantu bararyama bugacya bakoze divorce?”

Akomeza agira ati “Ntabwo Divorce ari ikintu gipfa kuza ngo cyiture aho ngaho. Ntabwo biza nk’impanuka, ni ibintu bica mu mategeko, hakabaho process(inzira) yo kubisaba hanyuma bikazashyirwa mu bikorwa”

Abajijwe icyo akeka cyaba kiri gutera umugabo we kubwira itangazamakuru ko batandukanye nyamara we avuga ko bakiri kumwe, Gahongayire yavuze ko atazi impamvu yabimuteye gusa asaba ababyumva kubyitondera mu kugira byinshi babivugaho.

Yagize ati “Na we nubwo tuziranye ubu sinzi icyo uri gutekereza kuri Gahongayire. Umuntu murabana ntabwo uba uzi icyo atekereza. Kandi, nta zibana zidakomanya amahembe, byo ntabwo bibaho. Afite icyabimuteye mu mutima we gusa njye nditurije. Ndatuje rwose, abantu babana habamo utubazo ariko na none hari inzira binyuramo byose mu kubikemura”

Yongeyeho ati “Nibutse neza abantu ko Divorce itabaho gutyo gusa, ntabwo muryama ngo mukanguke divorce yabaye. Binyura mu mategeko”

Nubwo Gahongayire we avuga ko iyi ‘gatanya’ umugabo we yatangaje atayizi ndetse bakaba batarajya mu mategeko kubisaba ngo bemererwe gutandukana koko, umugabo we Gahima Gabriel ashimangira ko ibyabo byarangiye.

Yagize ati “Byarangiye, ntabwo nkiri kumwe na we. Nzaza mu Rwanda nyine gukora ibisabwa ngo ntandukane na we.”

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2013 nibwo Aline Gahongayire yasezeranye n’umugabo we Gahima Gabriel, bakoze ubukwe bw’igitangaza, barasezerana bameranywa kubana ubuziraherezo.

Nyuma y’umwaka umwe n’iminsi 23 nibwo basubiye mu itangazamakuru umwe avuga ko iby’urukundo rwabo abona bitagishobotse bityo ashaka kwiberaho wenyine.

Ku itariki ya 6 Nzeri 2014 nibwo Gahongayire yibarutse umwana wa mbere yabyaranye na Gahima ahita apfa.

Amategeka avuga iki kuri ’Gatanya’?

Ingingo ya 237 y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amateko mbonezamubano mu gace kayo ka kabiri rigira riti”Buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu kubera igihano kicyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi 12 nibura, no kumara nibura imyaka 3 batabana ku bushake bwabo.

Ku munsi w'ubukwe bwabo
Imiryango yashimye ubumwe bw'aba bombi
Muri Nzeri 2014 Gahongayire yibarutse umukobwa ahita apfa
Bombi bakundaga gusenga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .