00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahongayire agiye gufasha abakobwa 120 bafite impano yo kuririmba

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 6 April 2016 saa 10:17
Yasuwe :

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire yatangije umushinga wo guteza imbere abafite impano yo kuririmba badafite ubushobozi ahereye ku cyiciro cy’abakobwa.

Gahongayire agiye gufasha abakobwa bafite ubuhanga mu kuririmba abinyujije mu mushinga yise 120Girls, azatoranya abahanga 12 b’ibanze abahe ubufasha bwose bushoboka nibamara kwiyubaka na bo bazakure kugeza umubare ashaka wuzuye.

Mu muziki, Gahongayire avuga ko amaze kwiyubaka bihamye gusa arashaka gukoresha impano ye mu kuzamura abandi.

Ati “Nkoresha icyo mfite kugira ngo ngire abo mfasha. Mu muziki njyewe bimeze neza ariko nkeneye kuzamura abandi, hari abana bafite impano zagera hanze zigahesha ishema u Rwanda nabo zikabageza kuri byinshi.”

Mu mushinga yise 120Girls, azatoranya abahanga cyane kurusha abandi kugira ngo impano bafite zibyazwe umusaruro mu buryo bubyara inyungu.

Ati “Uburyo nzajya mbafasha mfite umushinga witwa 120Girls [abakobwa 120], nzahera kuri 12 nganire na bo menye impano zibarimo n’icyerekezo buri wese afite hanyuma mbashyire hamwe. Nyuma nzagirana nabo icyitwa ‘Imizi myiza’, abo 12 bazabyara abandi kugeza igihe nzuzuza wa mubare nifuza.”

Aline Gahongayire agiye gufasha abakobwa bafite impano kurusha abandi

Yongeyeho ati “Umuziki nkora si uwa Gahongayire gusa, nkeneye kugira abo nsigira ubwo bumenyi na bo bakera imbuto, bikaba uruhererekane.”

Gahongayire yamaze kubona abakobwa ba mbere azaheraho gufasha gusa aracyashakisha abandi kandi ngo yizeye ko intego yihaye azayigeraho.

Ati “Ni uwo mushinga mfite kandi nizeye ko nzawushyira mu bikorwa, bizagenda neza uko byagenda kose.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .