00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahongayire yasohoye amashusho y’indirimbo yanditswe n’umugabo bamaze gupfusha imfura

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 May 2015 saa 04:21
Yasuwe :

Aline Gahongayire uhamya ko akunda Imana n’abantu akaba umuhanzi, umunyamideli, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umukinnyi wa filime yashyize hanze amashusho y’indirimbo yitwa ‘Peke’ yandikiwe n’umugabo we bamaze gupfusha imfura yabo.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo, Gahongayire, umuhanzi w’umuramyi mu ndirimbo z’Imana yasobanuye ko byamwubatsemo imbaraga kuba we n’umugabo we bataracitse intege nyuma y’ibyago bagize byo kubura umwana wabo w’imfura ahubwo bakarushaho kwiyagura mu murimo w’Imana no kugaragaza ko ikora ibitangaza.

Iyi ndirimbo yise ‘Peke’ yandiswe n’umugabo we Gabby Gahima wanamufashije cyane gukomera no kurushaho kwiyongeramo imbaraga nyuma y’ibibazo biremereye yari arimo.

Ati “Ni umugabo wanjye wayanditse, byaranshimishije cyane, biranyubaka ndetse bindemamo icyizere. Nk’uko mbiririmba muri iyi ndirimbo, burya koko buri kintu cyose kibaho gifite impamvu kandi buri kibazo kiza gihetse igisubizo”

Uyu muhanzi uririmba indirimbo z’Imana yibarutse umwana w’imfura kuwa 6 Nzeri 2014 ahita yitaba Imana.

Mu mishinga ikomeye Gahongayire afite nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo , harimo igitaramo gikomeye azakora muri Nzeri 2015 amafaranga azasaruramo akazayafashisha abagore batishoboye.

Ati “Mu byo nkora byose ubu nshyize imbere umugore, hari benshi bahura n’ibibazo bikomeye haba iby’uburwayi cyangwa ibindi ariko ugasanga abenshi babuze uko bivuza kubera kutagira mituweli. Amafaranga nzavanamo nzayafashisha abagore batishoboye, byibuze mbagurire mituweli”

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi babarizwa mu itsinda rya The Sisters rigizwe na Tonzi, Gaby ndetse na Fanny.

Mu Kuboza 2013 nibwo Aline Gahongayire yarushinganye na Gahima Gabriel bemeranya kubana akaramata, nubwo bagiye bagira ibibazo bya hato na hato barabikemuye ubu umubano wabo ni ntamakemwa.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .