00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gahongayire yibutse ibikomere yasigiwe n’urupfu rw’umwana we

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 September 2015 saa 08:24
Yasuwe :

Umwaka urashize umuririmbyi w’indirimbo z’Imana Aline Gahongayire n’umugabo we Gahima Gaby babuze imfura yabo Gahima Ineza Glovin yapfuye ikimara kubona izuba.

Kuwa 6 Nzeri 2014, Aline Gahongayire yibarutse umwana w’umukobwa ahita yitaba Imana. Uyu mwana yashyinguwe bucyeye bwaho ku Cyumweru, ahagaragaye amarira menshi n’agahinda ku bari muri uwo muhango.

Mu gihe hashize umwaka Ineza Glovin apfuye, Aline Gahongayire yongeye gushima mu buryo bukomeye inshuti n’abavandimwe bamubaye hafi nyuma y’ibihe bishaririye yanyuzemo akimara gupfusha uyu mwana anashimira by’umwihariko Imana yamuhaye imbaraga no kwihangana.

Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, Gahongayire yasobanuye ko atazigera yibagirwa uyu mwana Imana yamuhaye ikanahita imwisubiza ndetse ngo yizeye ko aho aruhukiye ari mu biganza by’Uhoraho.

Yagize ati “Imana ni nziza ibihe byose, Uwiteka wampaye Ineza kuri iyi tariki uramwisubiza nukomeze umurinde kuko ushobora byose. Ukwezi ko kubyara nashyingiye ijuru imfura yanjye. Ineza ruhukira mu mahoro.”

Yakomeje ubutumwa bw’ishimwe ku bantu bose babaye hafi umuryango wa Gahongayire agira ati “Nshimiye mwe mwese mwatubaye hafi ku itariki ya 6 Nzeri 2014, ni ukuri nsubiye kubasabira imigisha. Iyo ataza kuba uwiteka umubisha aba yaramize bunguri”

Uyu muhanzi yahumurije abantu bose banyura mu bibazane nk’ibyo yahuye nabyo cyangwa ibibirusha ubukana kwihangana kandi bakabitura Imana yo mugenga wa byose.

Ineza yashyinguwe mu irimbi ryo mu Busanza ho mu Karere ka Kicukiro ku Cyumweru tariki 7 Nzeri 2014.

Ni ibihe bikomeye kuri uyu muryango...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .