00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuri nyako ku itandukana rya Aline Gahongayire n’umugabo we

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 20 January 2015 saa 09:18
Yasuwe :

Inkuru y’ugutandukana kwa Aline Gahongayire n’umugabo we yagiye ivugwa mu buryo buteye urujijo, bamwe ntibabashe kuyiyumvisha neza, ariko Gahongayire we yivugiye ko “umugabo we ari we ubwe wayitangarije itangazamakuru.”

  “Yari yambwiye ko azangiza izina ryanjye” - Gahongayire,
  Nari mfite ubutumwa Gahima ambwira ati “Aline nzangiza izina ryawe”
  Amakuru umunyamakuru yatangaje yayabwiwe n’umugabo wanjye
  Nyuma y’amezi nk’atatu bakoze ubukwe, umunyamakuru yigeze kwandika ibihuha ko batandukanye
  Gahongayire ati “Isi itesha umutwe, ariko Imana ntabwo itesha umutwe, nta kibabaje nko gupfusha umwana”
  Umwe mu banyamakuru avuga ko uku gutandukana kwabo gusiga isura mbi abahanzi
  “Ndacyamwita umugabo wanjye, kuko turacyafitanye isezerano”

Kuva aho hatangiye gutangazwa amakuru y’uko ko Gahima yavuguruje ibyatangajwe, ko ngo byari ibihuha n’ukwibeshya kw’abanyamakuru, Gahongayire we yemeje ko “amakuru umunyamakuru yatangaje atari ayo yihimbiye”, ahubwo ko “umugabo we ari we woherereje ubutumwa bugufi umunyamakuru wabitangaje bwa mbere”.

Gahongayire avuga ko ibi byose mbere y’uko biba umugabo we Gahima Gabriel yaherukaga kumwoherereza ubutumwa bugufi bugira buti “Nzangiza izina ryawe ku buryo Isi yose izajya ikugaya.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE umunyamakuru watangaje bwa mbere iyi nkuru yagize ati “Umugabo ni we wabinyibwiriye ati ‘nagiye kuri Facebook, nandika ko twatandukanye.’”

Nyuma y’aho ariko haje kugaragara inkuru zavugaga ko Gahima yatangaje ati “Ibyinshi byagiye bitangazwa kuri twe byagiye bivuganwa ukwibeshya” ashimangira ko habayeho ikosa ku banyamakuru babitangaje bwa mbere.

Agendeye ku kuba nyuma y’amezi hafi atatu ashyingiranywe na Gahima hahwihwishijwe ko batandukanye, ariko ababitangaje baza kuvuga ko byari ibihuha ko hari abandi bantu bari babibatumye, Aline Gahongayire avuga ko atazi neza ikibyihishe inyuma nanone.

Agira ati “Icyamuteye(Gaby) nanjye sinzi icyo ari cyo”. Akongeraho ati “Byanyituyeho ariko ndizera ko aho Gaby ari ari kwicuza, kandi byatumye nsobanukirwa n’uwo ndiwe.”

Mu Nzeri Gahongayire yabyariye mu bitaro bya La Croix du Sud umwana w’umukobwa ariko ahita apfa, iki kikaba ari kimwe mu bikomere avuga ko n’ubu acyumva ku mutima.

Agira ati “Ndacyari wa wundi kandi mbereyeho kuguhesha umugisha, ko napfushije umwana, hari ikibabaje nko gupfusha imfura? Ikindi cyambabaza ni igiki? Ndi umunyamugisha kuko nkiriho. Nta kintu na kimwe gishobora gukuraho umunezero wanjye.”

Nyuma y’ibi byose Gahongayire avuga ko kugeza n’ubu umugabo we yafunze telefone atakibasha kuboneka ngo baganire neza ku by’iki kibazo, ariko ko akimufata nk’umugabo we kuko batatandukanye, nk’uko uyu mugabo we yari yabitangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .