00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo wa Gahongayire yasubiye mu rugo

Yanditswe na

Bukuru JC.

Kuya 30 January 2015 saa 06:23
Yasuwe :

Nyuma y’urugendo Gahima Gabriel ,umugabo wa Aline Gahongayire, yagiriye muri Tanzania akanatangarizayo ko yatandukanye burundu n’umugore we, yagarutse mu Rwanda ndetse ataha mu rugo rwe nk’uko byahoze.
Mu gitondo cyo ku itariki ya 13 Mutarama 2015 nibwo i Dar es Salaam haturutse inkuru ivuga ko Gahima Gabriel yashimangiye ko atakiri kumwe n’umugore we Aline Gahongayire. Inkuru yasakaye hose, bamwe irabababaza abandi barayishimira gusa Gahongayire we yaramushegeshe cyane ndetse avuga ko atazi (...)

Nyuma y’urugendo Gahima Gabriel ,umugabo wa Aline Gahongayire, yagiriye muri Tanzania akanatangarizayo ko yatandukanye burundu n’umugore we, yagarutse mu Rwanda ndetse ataha mu rugo rwe nk’uko byahoze.

Mu gitondo cyo ku itariki ya 13 Mutarama 2015 nibwo i Dar es Salaam haturutse inkuru ivuga ko Gahima Gabriel yashimangiye ko atakiri kumwe n’umugore we Aline Gahongayire. Inkuru yasakaye hose, bamwe irabababaza abandi barayishimira gusa Gahongayire we yaramushegeshe cyane ndetse avuga ko atazi impamvu uyu mugabo yafashe umwanzuro wo kubwira itangazamakuru ko batandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Magic fm, Aline Gahongayire yemeje ko umugabo we Gabriel Gahima yagarutse mu gihugu ndetse ataha mu rugo nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Gabby ntabwo yari ahari, yari Dar Es Salaam, ntabwo twumvikanaga neza, nk’ ibintu bisanzwe mu yandi mago yose. Hanyuma ati “turatandukanye”. Ariko ntabwo mubyuka ngo divorce itangire ibe.”

Uyu muhanzi yunzemo avuga ko ibyo umugabo we yamukoreye byamusigiye igisebo n’igikomere gusa ngo babanye mu mudendezo.

Yagize ati “Gabby yaraje, ubu yageze mu gihugu cy’ u Rwanda kandi ibyo yakoze arabyemera ati “ndasaba imbabazi”[…]Kuri njyewe ndacyababaye, ndacyafite igikomere, ndacyumva ko ngifite cya gisebo, ariko nzi ko hanyuma y’ ibyo byose hari Imana ishobora guhindura amateka.”

Gahima yavuye muri Tanzania yongera gutaha mu rugo rwe nk'ibisanzwe

Ibyabaye hagati ye n’umugabo ahamya neza ko wari umugambi w’Imana kugira ngo bibasigire isomo. Yagize ati “Turavugana n’ ubu ari mu rugo. Imana dusenga irakomeye. Imana ijya yemera ko ikintu kiba kugira ngo soit ikwigishe umuntu, ikwigishe ibihe, ngo ikwigishe gusenga.”

Aline Gahongayire na Gahima bakundaga gufatanya mu isengesho

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2013 nibwo Aline Gahongayire yasezeranye n’umugabo we Gahima Gabriel, bakoze ubukwe bw’igitangaza, barasezerana bameranywa kubana ubuziraherezo.

Nyuma y’umwaka umwe nibwo basubiye mu itangazamakuru umwe avuga ko iby’urukundo rwabo abona bitagishobotse bityo ashaka kwiberaho wenyine.

Ku itariki ya 6 Nzeri 2014 nibwo Gahongayire yibarutse umwana wa mbere yabyaranye na Gahima ahita apfa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .