Ni umuhango wabereye mu busitani bwitwa Mez Park buri mu Murenge wa Kinyinya, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe 2024.
Young Junior yakoze ubukwe bwa Kinyarwanda bwujuje umuco, aho yasabye anakwa Vanessa Munyororo bamaze igihe bakundana. Byari ibihe birimo imvura ku buryo no gusohora umugeni byasabye kwitwaza umutaka kugira ngo atanyagirwa.
Nubwo byari mu mvura ntabwo byabujije imiryango yombi kuza gushyigikira abana babo batangiye urugendo rushya rwo kubana nk’umugore n’umugabo.
Young Junior azwi mu ndirimbo za mbere ya 2015 aho yagiye akora indirimbo zikamamara cyane bitewe n’ubuhanga yari afite mu kwandika. Abakurikira umuziki nyarwanda bibuka izirimo; Ishyamba si ryeru, Kure y’imbibi, Umucakara w’ibihe yakoranye na Diplomat n’izindi.
Young Junior yaherukaga gusezerana mu mategeko na Vanessa Munyororo mu muhango wabaye ku itariki 21 Werurwe 2024, mu Murenge wa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.
Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, Young Junior na Vanessa basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye muri Paroisse Marie Auxiliatrice-Kimihurura
Misa yo gushyingira Young Junior na Vanessa Munyororo yasomwe na Padiri mukuru wa Paroisse Marie Auxiliatrice-Kimihurura, Augustin Cesar Habanabakize. Korali yaririmbiye abageni yitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II (Chorale Saint Jean Paul II) ikorera ubutumwa muri iyi paruwasi.
Amafoto: Dukundane Ildebrand
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!