00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bataramiwe na Alpha Rwirangira basangira Noheli

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 26 December 2013 saa 02:41
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatatu igitaramo cyo kwizihiza Noheli gitegurwa n’umuhanzi Alpha Rwirangira cyaneneje abana ndetse n’ababyeyi babo kuri hoteli La Palisse i Nyandungu ahari umubare munini w’abana baje kwishimira uyu munsi uba wabahariwe.
Alpha yashimishijwe n’umubare munini w’abana wari witabiriye igitaramo cye kuko nk’uko yakomeje kubivuga iki gitaramo kiri mu by’ingenzi byamuzanye mu biruhuko bya Noheli mu Rwanda.
Abahanzi bose bitabiriye iki gitaramo bashimishije abana cyane dore ko wasangaga (...)

Ku nshuro ya gatatu igitaramo cyo kwizihiza Noheli gitegurwa n’umuhanzi Alpha Rwirangira cyaneneje abana ndetse n’ababyeyi babo kuri hoteli La Palisse i Nyandungu ahari umubare munini w’abana baje kwishimira uyu munsi uba wabahariwe.

Alpha yashimishijwe n’umubare munini w’abana wari witabiriye igitaramo cye kuko nk’uko yakomeje kubivuga iki gitaramo kiri mu by’ingenzi byamuzanye mu biruhuko bya Noheli mu Rwanda.

Abahanzi bose bitabiriye iki gitaramo bashimishije abana cyane dore ko wasangaga abana babasanga mu rwambariro bakabasaba ko bifotozanya.

Abana basangaga Alpha n'abandi bahanzi mu rwambariro

Tuganira na bamwe bitabiriye iki gitaramo bashimiye Alpha ku bw’igitekerezo yagize cyo kujya ataramira abana ku munsi wa Noheli ndetse benshi bagenda bamushimira ku buryo yitwara ndetse n’umutima w’urukundo yereka abana bato.

Mu muziki uyunguruye, Alpha Band yasusurukije abantu bari bari mu gitaramo dore ko benshi batangajwe n’amajwi yabo ubwo baririmbaga indirimbo ya Noheli “ Mary’s boy child.”

Abana bato bagaragaje ibyishimo byabo ubwo basangaga itsinda rya Active ku rubyiniro maze baririmbana indirimbo yabo ikunzwe muri iyi minsi bise ‘Udukodyo twinshi’.

Habayeho amarushanwa y’abana mu kubyina indirmbo ‘Udukoryo twinshi’ abatsinze batatu begukana ibikapu byo gutwaramo amakayi ndetse n’imipira yo kwambara.

Alpha yashimiye ababyeyi bazanye abana babo kwifatanya na ‘Alpha Band with families’ ashimira n’abahanzi bagenzi be bose baje kumufasha gushimisha abana kuri Noheli.

Alpha ni umwe mu bahanzi bamamaye muri Afurika nyuma yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye irushanwa rya “Tusker Project Fame 3” aho ndetse mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba uyu muhanzi amaze kumenyekana bihagije. Ubu akurikirana amasomo ya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yaje mu biruhuko by’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Mbere y'uko igitaramo gitangira, Alpha yagenzuraga ko byose biri mu mwanya wabyo
Alpha yafatanyije na Peace baratarama karahava
Umunyamakuru Tijara Kabendera hamwe n'itsinda rya Active baje gufasha Alpha gutaramira abana
Miss Esther, umukunzi wa Alpha yagaragaye akinana n'abana
Ernesto na Mc Anita nibo bayoboye ibirori
Abana bahembwe nyuma yo kurushanwa kubyina 'Udukoryo twinshi' ya Active
Umunyarwenya Arthur wiyita Rutura yasekeje abana muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .