00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira agiye gukorera igitaramo i Kigali

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 August 2014 saa 11:35
Yasuwe :

Guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kanama, muri Serena Hotel, umuhanzi Alpha Rwirangira wegukanye igihembo cya Tusker Project Fame 3 arataramira abakunzi be b’icyubahiro mu gitaramo yise umugoroba w’Abanyacyubahiro.
Uyu muhanzi umaze iminsi mu biruko mu Rwanda dore ko yiga muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika, iki gitaramo cye kije gikurikira ibyo aheruka gukora by’umwihariko bigenewe abana n’imiryango yabo.
Muri iki gitaramo byitezwe ko uyu muhanzi wamamaye (...)

Guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kanama, muri Serena Hotel, umuhanzi Alpha Rwirangira wegukanye igihembo cya Tusker Project Fame 3 arataramira abakunzi be b’icyubahiro mu gitaramo yise umugoroba w’Abanyacyubahiro.

Uyu muhanzi umaze iminsi mu biruko mu Rwanda dore ko yiga muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika, iki gitaramo cye kije gikurikira ibyo aheruka gukora by’umwihariko bigenewe abana n’imiryango yabo.

Muri iki gitaramo byitezwe ko uyu muhanzi wamamaye kubw’ijwi rye rinyura benshi azaririmba mu mwimerere we indirimbo ze zakunzwe hirya no hino muri Afurika y’i Burasirazuba zirimo nka “Songa Mbere”, “No Money no Life”, “Nakutamani”, ”Come to me”, “Amashimwe”, “Birakaze”, “Beautiful” n’izindi.

Aganira na IGIHE, Rwirangira yavuze ko iki gitaramo azashyigikirwa n’abahanzi barimo itsinda rya TBB, Jody Phibi, Peace Jolis, M1, Jules Sentore na Hope umurundi uheruka kwegukana umwanya wa mbere mu marushanwa ya TPF5. Hazaba kandi harimo n’umunyarwenya Arthur.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .