00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira yaririmbye ku bantu batega abandi iminsi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 22 September 2016 saa 09:32
Yasuwe :

Alpha Rwirangira umuhanzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera umuziki yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Yamungu’ ica intege imigambi y’abantu batega abandi iminsi.

Uyu muhanzi aherutse gusoza amasomo ya kaminuza mu ishami rya Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yabwiye IGIHE ko muri iki gihe afite imishinga myinshi y’indirimbo ateganya gusohora bidatinze mu gukomeza kwiyereka abafana mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba ko ‘impano ye itazimye’ nyuma y’uko yari amaze igihe atibanda cyane ku muziki.

Ati “Mfite imishinga myinshi ngiye gushyira hanze muri iyi minsi, mfite izindi ndirimbo nzashyira hanze mu minsi izaza, hari inshyashya yitwa Jehovah, Champion, Destination, izo ni zimwe mu zizaza vuba. Abafana banjye mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba banyitegure mfite ibikorwa byinshi, ndi gukora cyane.”

Yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo agamije guhumuriza abantu bacibwa intege n’amagambo y’abantu batega abandi iminsi akavuga ko bidakwiye kuko imigambi y’Imana irusha imbaraga ibibaho byose.

Ati “Icyo nashakaga kuvuga ni uko urukundo rw’Imana rutandukanye n’urw’umwana w’umuntu, gahunda z’Imana zitandukanye n’iz’abantu. Ubutumwa bugenewe ba bantu baba bumva ko ubuzima bwarangiye cyangwa ibintu byose byahagaze, nabibutsa ko Imana ihari, ifite igisubizo.”

Alpha Rwirangira yasohoye indirimbo nshya yise 'Yamungu'

Muri iyi ndirimbo Alpha Rwirangira yise ‘Yamungu’ hari aho aririmba agira ati “Bavuze ko nta na kimwe nzigezaho, bantega iminsi uko bwije uko bucyeye, amashuri yo ngo sinzigera nyarangiza, iyo yavuze[Imana] ntawe ujya uyivuguruza….”

Yamungu, indirimbo nshya ya Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira afite izindi ndirimbo zakunzwe cyane zirimo ‘African Swagger’, ‘Birakaze yaririmbanye na Kidum’, ‘She doesn’t know’, ‘Heaven ft LaMyia Good’, ‘Amashimwe’ n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .