00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira yasuye abana barwariye muri CHUK abifuriza Noheli nziza

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 23 December 2013 saa 06:41
Yasuwe :

Umuhanzi Alpha Rwirangira yasuye abana barwariye mu bitaro bya CHUK abaha impano za Noheli, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2013, atangaza ko icyo gikorwa azajya agikora buri mwaka kiyongereye ku cyo gutaramira abana n’ababyeyi babo muri Alpha band with family cyari gisanzweho. Nyuma yo kuva muri Amerika, umuhanzi Alpha ari kugenda yigaragaza mu bikorwa byinshi, harimo kwitabira ibitaramo bitandukanye anakomeza gutegura igitaramo cye yise “Alpha Band with family”, kizaba kuri (...)

Umuhanzi Alpha Rwirangira yasuye abana barwariye mu bitaro bya CHUK abaha impano za Noheli, kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2013, atangaza ko icyo gikorwa azajya agikora buri mwaka kiyongereye ku cyo gutaramira abana n’ababyeyi babo muri Alpha band with family cyari gisanzweho.

Nyuma yo kuva muri Amerika, umuhanzi Alpha ari kugenda yigaragaza mu bikorwa byinshi, harimo kwitabira ibitaramo bitandukanye anakomeza gutegura igitaramo cye yise “Alpha Band with family”, kizaba kuri Noheli kuri La Palisse Nyandungu, kiri mu by’ingenzi byamuzanye mu biruhuko bya Noheli mu Rwanda.

Alpha Rwirangira muri CHUK asura abana baharwariye

Alpha yatangaje ko yatekereje gufata akanya ko gusura abana barwariye mu bitaro nyuma yo gusanga byashimisha abana barwaye batabona uko bitabira icyo igitaramo ateganya kuwa 25 Ukuboza 2013.

Mu byo Alpha yashyiriye abarwayi harimo amata, isukari, umuceri, amabombo, ibisuguti, amasabune n’ibindi birimo ibikoresho by’isuku.

Alpha yihanganishije ababyeyi barwaje abana, ati “ Mukomeze mwihangane aba bana bazakira kuko Imana irabakunda kandi nanjye ndabakunda cyane ndabazirikana nkabasengera.”

Alpha aganira n'umukunzi we bashyiriye impano abana barwariye muri CHUK

Aganira na IGIHE, Alpha yavuze ko yari asanzwe asura abarwayi ari kumwe na Band bakorana bagataramira abarwayi nubwo uyu munsi wo bitakunze ko abaririrmbira.

Yagize ati “Si ubwa mbere narinje gufasha abarwayi nubwo ntabitangaza mu binyamakuru, gusa impamvu mbikora ni uko iyo mbonye abantu bababaye binkora ku mutima nkumva icyo nashobora gukora cyose ngo mbafashe nagikora … Ubusanzwe nazanaga na band tukabaririmbira ariko nabonye byarahindutseho gato, gusa ndizera ko umwaka utaha ninza ibitaro bizanyemerera nkabataramira.“

Alpha yavuze ko azakomeza gusura abana barwariye mu bitaro yaba mu Mujyi wa Kigali cyangwa hanze yawo.

Alpha yagiye gusura abana barwariye muri CHUK aherekejwe n’umukunzi we Ester n’abakozi ba Equity Bank.

Alpha ashimisha abana yasanze barwariye muri CHUK
Abakozi ba Equity Bank baherekeje Alpha mu gikorwa cy'urukundo kuri CHUK

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .