Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Alpha Rwirangira yahise abwira abamenyeshejwe ko ari bugere mu Rwanda tariki ya 11 Ukuboza 2013, ko batahirahira ngo babwire umukunzi we ko yaje, kuko yifuza kumutungura.
Alpha ntiyahise yihutira gutungura umukunzi we Esther Uwingabire, ahubwo yabikoze bukeye none tariki 12 Ukuboza 2013, aho yamusanze i Nyarutarama, nyamara kugeza mu masaha yo kumutungura, Esther yari ataramenya ibyabereye i Nazareti (ko umukunzi we Alpha yasesekaye mu Rwagasabo).
Alpha yakiriwe n’umubyeyi we (ise umubyara), incuti ze n’abanyamakuru batandukanye bandika imyidagaduro ba hano mu Rwanda, aba bose bakaba ntacyo bagombaga gutangaza igihe atarabonana n’umukunzi we.
Alpha Rwirangira, yasesekaye ku kibuga cy’indege, aje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, ariyo Noheli n’Ubunani, by’umwihariko igitaramo azakorera kuri La Palisse Club i Nyandungu, aho azaba yifatanya n’abana bato kwizihiza Noheli ku itariki ya 25 Ukuboza, nk’uko amaze kubibamenyereza ko buri Noheli abataramira.
Alpha umaze kuba icyamamare mu Karere ka Afurika y’uburasirazuba, kuko kwamamara kwe byanatangiye ubwo yegukanaga igihembo cya Tusker Project Fame muri 2009, aje kwitabira igitaramo asanzwe akorana n’abana ku munsi mukuru wa Noheli, aho azaba ari kumwe na Alpha Band, umuhanzi Peace, n’abandi bahanzi, akaba agiye kugikora ku nshuro ya gatatu mu Rwanda.
Alpha yari amaze hafi umwaka aba muri Leta ya Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye kwiga muri kaminuza ya Campbellsville guhera mu ntangiriro za 2012, ariko akaba aza mu Rwanda buri mpera z’umwaka.
[email protected]
Photo Joel Rutaganda
TANGA IGITEKEREZO