00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha yageze mu Rwanda rwihishwa kugira ngo atungure umukunzi we

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 12 December 2013 saa 10:20
Yasuwe :

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Alpha Rwirangira yahise abwira abamenyeshejwe ko ari bugere mu Rwanda tariki ya 11 Ukuboza 2013, ko batahirahira ngo babwire umukunzi we ko yaje, kuko yifuza kumutungura. Alpha ntiyahise yihutira gutungura umukunzi we Esther Uwingabire, ahubwo yabikoze bukeye none tariki 12 Ukuboza 2013, aho yamusanze i Nyarutarama, nyamara kugeza mu masaha yo kumutungura, Esther yari ataramenya ibyabereye i Nazareti (ko umukunzi we Alpha (...)

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Alpha Rwirangira yahise abwira abamenyeshejwe ko ari bugere mu Rwanda tariki ya 11 Ukuboza 2013, ko batahirahira ngo babwire umukunzi we ko yaje, kuko yifuza kumutungura.

Alpha Rwirangira ubwo yakirwaga na se umubyara ku kibuga cy'indege akima gushyika i kigali

Alpha ntiyahise yihutira gutungura umukunzi we Esther Uwingabire, ahubwo yabikoze bukeye none tariki 12 Ukuboza 2013, aho yamusanze i Nyarutarama, nyamara kugeza mu masaha yo kumutungura, Esther yari ataramenya ibyabereye i Nazareti (ko umukunzi we Alpha yasesekaye mu Rwagasabo).

Alpha yakiriwe n’umubyeyi we (ise umubyara), incuti ze n’abanyamakuru batandukanye bandika imyidagaduro ba hano mu Rwanda, aba bose bakaba ntacyo bagombaga gutangaza igihe atarabonana n’umukunzi we.

Alpha Rwirangira, yasesekaye ku kibuga cy’indege, aje kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, ariyo Noheli n’Ubunani, by’umwihariko igitaramo azakorera kuri La Palisse Club i Nyandungu, aho azaba yifatanya n’abana bato kwizihiza Noheli ku itariki ya 25 Ukuboza, nk’uko amaze kubibamenyereza ko buri Noheli abataramira.

Alpha umaze kuba icyamamare mu Karere ka Afurika y’uburasirazuba, kuko kwamamara kwe byanatangiye ubwo yegukanaga igihembo cya Tusker Project Fame muri 2009, aje kwitabira igitaramo asanzwe akorana n’abana ku munsi mukuru wa Noheli, aho azaba ari kumwe na Alpha Band, umuhanzi Peace, n’abandi bahanzi, akaba agiye kugikora ku nshuro ya gatatu mu Rwanda.

Alpha yari amaze hafi umwaka aba muri Leta ya Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiye kwiga muri kaminuza ya Campbellsville guhera mu ntangiriro za 2012, ariko akaba aza mu Rwanda buri mpera z’umwaka.

Aha ngaha Alpha yiteguraga gutungura umukunzi we ku mugambi yagiye n'inshuti ze
Esther Uwingabire yatunguwe cyane no kubona Alpha Rwirangira atari abyiteze ibyishimo biba byose
Alpha akibonana n'umukunzi we basomanye biratinda bamarana urukumbuzi
Alpha yaturutse inyuma ya Esther aho yari yicaye muri resitora imwe amupfuka mu maso kugira ngo amutungure neza
Ibyishimo byari byose hagati ya bombi

[email protected]
Photo Joel Rutaganda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .