00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha yize isomo rikomeye mu myaka 29 amaze ku Isi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 May 2015 saa 11:53
Yasuwe :

Alpha Rwirangira umuhanzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda yavutse tariki 25 Gicurasi 1986 kuri ubu yujuje imyaka 29 y’amavuko, igihe cyose amaze ku Isi cyamwigishije byinshi birimo kwihanganira byose no guca bugufi ariko ikiruta byose yize ngo ni uko Isi igoye ariko yoroha iyo muntu yiyoroheje.

Rwirangira wegukanye Tusker Project Fame ya 3 (2009), PAM Awards imyaka ibiri ikurikiranye 2010 na 2011, nk’umuhanzi w’umwaka witwaye neza mu bagabo mu Rwanda n’ibindi bihembo bitandukanye yavukiye mu gace kitwa Gata mu Mujyi wa Mwanza mu gihugu cya Tanzania.

Ni mwene Joseph Bizimana w’Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w’Umutanzaniyakazi.
Alpha ni umwana w’imfura mu muryango w’abana 5, yakuze ari umwana ukubagana cyane n’ubwo ngo nta kintu na kimwe mu byo yakoze akiri muto yicuza, ariko na none kuko ngo ibyo yakoze ari byinshi ntiyashobora guhitamo kimwe cyamushimishije kuruta ibindi.

Amashuri yize

Alpha yaranzwe no kugenda yimurirwa ku bigo bitandukanye byo mu karere ariko cyane cyane akiri mu mashuri y’incuke n’abanza.

Avuga ko yatangiriye amashuri y’incuke mu gihugu cya Tanzaniya, atangirira amashuri abanza ku kigo cya Mwenge Primary School, nyuma ajya Uhuru Primary School byo mu gihugu cya Tanzaniya, ahita aza mu Rwanda yiga umwaka umwe i Nyarubuye ahahoze hitwa Kibungo, akomereza amashuri abanza ku kigo cya Nyabuhanze Boys School mu gihugu cya Kenya aho yize imyaka ibiri ahava ari mu mwaka wa kane, nyuma yiga muri Mukariro English Medium School cyo muri Tanzaniya ari naho yarangirije amashuri abanza.

Nubwo bigaragara ko mu mashuri abanza yari ku bigo byinshi, amashuri yisumbuye yo yayize ku kigo kimwe cya APRED Ndera, ubu akaba ari kurangiza amasomo ye ya kaminuza mu bijyanye na Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Afitanye isano n’icyamamare AY

Alpha ni umuhanzi uvuga ko atagira imbibi kuko ashobora guhanga kuri buri nsanganyamatsiko ishoboka yafasha sosiyete. Inganzo ye kandi ngo ayikomora mu muryango avukamo dore ko ngo ari umuryango w’abahanzi n’abaririmbyi kuko na Se umubyara ari umucuranzi wa guitar. Aha ntitwabura kubabwira ko umuraperi AY wo mu gihugu cya Tanzaniya wamenyekanye cyane mu karere no muri Afurika afitanye isano ya hafi na Alpha.

Mu kiganiro na IGIHE, Alpha yavuze ko icyo ahanze amaso kugeza ubu ari ugucira inzira ubuhanzi bwe akazaba umuhanzi ukomeye ku isi ariko akazaba wa muhanzi wishimira kandi utewe ishema n’igihugu cye.

Kuva akiri muto yakundaga kuririmba ariko atazi ko azaba umuhanzi, kuva aho atangiriye amashuri yisumbuye nibwo yatangiye kujya agerageza kwandika indirimbo ndetse akanakunda gufata utwuma dufata amajwi.

Alpha ariko yemeza ko uko gukubagana cyane acokozacokoza ibikoresho bya muzika ari byo byaje kumuviramo kuba umuhanzi kuko byamuteye kumva nawe yatangira kuririmba. Ibi akavuga ko byiyongera ku nganzo yo mu muryango we.

Yinjiye mu nzu itunganya muzika bwa mbere akora indirimbo yaririmbiye Imana yise ‘Gukorera Imana nta gihombo kirimo’ bituma adacika intege.

Alpha avuga ko ashima Imana ko muzika akora imubeshejeho mu buzima bwe bwa buri munsi, kandi ikaba yaratumye amenyana n’abantu benshi bakomeye.

Isomo rikomeye yize ku Isi

Uyu muhanzi ukorera umuziki we muri USA aho yiga, avuga ko kuri iyi sabukuru ye y’imyaka 29 afite ishimwe rikomeye ku mutima ndetse akaba ashimira Imana yamugejeje aya magingo agihumeka.

Ati “Ni amashimwe menshi cyane ku Mana yanshoboje kuba ngeze aha kuri iyi myaka. Ni ibyishimo bikomeye kuko nabaye umugabo kandi nateye indi ntambwe ikomeye kandi nabifashijwemo n’uburere bw’ababyeyi banjye”

Aherutse gutandukana n'umukunzi we Miss Esther wabyaye akabigira ibanga

Uwo Alpha Rwirangira ari we kugeza uyu munsi, ngo abikesha uburere yawe n’ababyeyi be badahwema kumuba hafi no kumwereka inzira ikwiye.

Yagize ati “Ndashimira ababyeyi banjye ku bwo kunyereka inzira nziza z’ubuzima nacamo,bankoreye ibyo bari bashoboye mu bushobozi bwabo kandi bakabimpana urukundo. Ntago nari kuba uwo ndi we iyo batagira ibyo bigomwa. Imana ibahe umugisha.”

Rwirangira kandi ngo yigiye ku Isi isomo riruta ayandi ko “Isi igoye ariko iyo ushyize Imana imbere byishi byoroha”

Icyamubabaje n’icyamushishimishije kurusha ibindi

Abajijwe ikintu gikomeye yumva cyamubabaje mu mibereho ye ku Isi, Alpha yavuze ko atabasha kubitandukanya akurikije uburemere gusa ngo icyiza ni uko buri kintu kibabaje gisigira muntu impinduka nziza.

Yagize ati “Ibibabaza umuntu ni byinshi mu buzima kandi nta wabiha uburemere mu buryo butandukanye ariko ikinshimisha muri byose ni uko buri kintu kibabaje kigusigira impinduka kandi nziza. Nukuvuga ko ibikubabaza bituma ukura.”

Ku kimushimisha kurusha ibindi yagize ati “Ibishimisha ni uko nzi neza ko Imana imfitiye umugambi mwiza ku buzima bwanjye no mu ntegye zanjye nke”

Hari abamwibeshyaho

Uko agaragara inyuma hari benshi bitiranya imigirire ye , nyamara buriya ngo yanga umuntu uhohotera undi uburyo ubwo aribwo bwose, ku buryo mu buzima bwe ababara cyane iyo abonye umuntu uhohoterwa, ati “iyo mbonye umuntu uhohotera undi mfite icyo nabikoraho ndagikora, ariko iyo ntacyo nabikoraho nabwo ndagenda ariko bishobora kumaramo igihe kinini cyane nkibabaye”.

Yungamo ati “Abantu bitiranya reactions zanjye uko zitari. Ngira impuhwe nyinshi cyane. Iyo mbonye umuntu ahohoterwa nshobora no kuhatakariza ubuzima ariko umuntu ahabwe uburenganzira bwe”

Uko ahagaze mu muziki

Nubwo atorohewe n’amasomo azasoza muri Kuboza 2015,mu minsi mike iri imbere Alpha Rwirangira azashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Katarina’ n’indi mishinga mishya ari gukoraho.

Ati “Mu bikworwa by’umuziki , ibintu bihagaze neza uko biri kuko ntabwo biba byoroshye gukora umuziki uri no mu ishuri. Ariko ndashima Imana kuba mbona feed back kuva mu bafana banjye. Abafana bashonje bahishiwe kuko mfite project ngiye gusohoka yitwa Katarina”

Alpha ubu atuye muri Leta ya Kentucky ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yiga muri Kaminuza ya Campbellsville ibijyanye na Music and Business, ni we munyeshuri umwe rukumbi ukomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .