00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifungwa rya serivise za Ambasade ya Afurika y’Epfo ryakomye mu nkokora Alpha Rwirangira

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 4 June 2014 saa 04:12
Yasuwe :

Umuririmbyi Alpha Rwirangira yari afite gahunda yo kujya muri Afurika y’Epfo gukorerayo indirimbo afatanyije n’umuhanzi wo muri Zambia witwa Jhey-Dot.
Kuwa 4 Kamena 2014, IGIHE yavuganye na Alpha avuga ko atagiye muri Afurika y’Epfo kuko yabuze uko yaka uburenganzira bwo kujya muri Afurika y’Epfo kuko ambasade y’iki gihugu itari kwakira abantu bifuza serivisi zinyuranye.
Alpha yatangarije IGIHE ko nyuma yo kubona izi gahunda za Afurika y’Epfo ziri kudindira, ateganya kwerekeza muri Nigeria aho (...)

Umuririmbyi Alpha Rwirangira yari afite gahunda yo kujya muri Afurika y’Epfo gukorerayo indirimbo afatanyije n’umuhanzi wo muri Zambia witwa Jhey-Dot.

Jhey-Dot wagombaga gukorana indirimbo na Alpha Rwirangira.

Kuwa 4 Kamena 2014, IGIHE yavuganye na Alpha avuga ko atagiye muri Afurika y’Epfo kuko yabuze uko yaka uburenganzira bwo kujya muri Afurika y’Epfo kuko ambasade y’iki gihugu itari kwakira abantu bifuza serivisi zinyuranye.

Alpha yatangarije IGIHE ko nyuma yo kubona izi gahunda za Afurika y’Epfo ziri kudindira, ateganya kwerekeza muri Nigeria aho agiye gukorana indirimbo n’umuhanzi waho.

Yagize ati: “mfite gahunda yo kujya muri Nigeria ku itariki 18 z’uku kwezi, mfiteyo collabo (gukorana n’undi muhanzi), witwa Afi, mfitanye gahunda nawe kuri 18 hatagize igihinduka.”

Rwirangira yatangaje ko ubu akubutse i Burundi aho yari muri gahunda zo gukorana indirimbo n’umuhanzi witwa Rodrigue.

Alpha Rwirangira ubusanzwe wiga muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, muri iyi minsi ari mu biruhuko. Azwi nk’umuhanzi watwaye Tusker Project fame inshuro 2.

Alpha Rwirangira umushinga wo gukorana indirimbo n’Umunya-Zambia muri Afurika y’Epfo wajemo kidobya.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .