00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss Esther yabyaye mu ibanga rikomeye ahisha Alpha Rwirangira se w’umwana

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 April 2015 saa 02:59
Yasuwe :

Uwingabire Esther umukunzi wa Alpha Rwirangira, wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba 2013, yabyaye mu ntangiriro za Mata 2015 abigira ibanga rikomeye ndetse na se w’umwana ntiyabimenyeshwa.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byamenyekanye ko Miss Uwingabire Esther atwite inda ya Alpha. Byatangiye kuvugwa bihwihwiswa ndetse impande zombie zirindaga kugira icyo zibivugaho ariko muri Mutarama Alpha yemeza ko Esther atwite inda ye ariko bamaze gutandukana kubera ibintu batumvikanagaho.

Uyu mukobwa ngo yarabyaye yanga kubimenyesha umusore

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko uyu Nyampinga yibarutse imfura ya Alpha gusa ntiyigeze abimenyesha se w’umwana na benshi mu nshuti ze ndetse n’abo mu miryango akomokamo bakaba bataramenye aya makuru.

Yatwite mu ibanga, abyara mu ibanga

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Alpha Rwirangira yagize ati, “Inda n’iyo wayihisha igera aho ikagaragara ntacyo uba uramira. Esther naramukundaga, n’ubu kandi ndacyamukunda, n’abantu bose babibona. Akimbwira ko atwite, hari mu kwezi kwa munani. Ndamubwira nti nta kibazo, narishimye cyane kuko njyewe nkunda abana mu buzima bwanjye busanzwe. Ubwo ndamubwira nti kabisa nta kibazo ndahari wese ntabwo nzagutererana.”

Nyuma yo kumenya ko umukunzi we atwite, Alpha Rwirangira ngo yagize ingufu zikomeye ndetse arushaho kumukunda. Ngo yirengagizaga amagambo abantu bahoraga bamubwira bamuca intege ko uyu mukobwa amuryarya undi byose akabyima amatwi.

Umukobwa afite undi mugabo bateganya kubana

Rwirangira yaje kubwirwa ko uyu umukunzi we afitanye umubano n’umugabo witwa Pascal Ndabarinze, abanza kubihakana kuko yari azi neza ko umukunzi we adashobora kumuca inyuma. Nyuma Alpha yakoze iperereza aza kuvumbura ko koko umukobwa yifitiye undi musore uba mu gihugu cya Autriche .

Esther afite undi mugabo bitegura kurushinga

Uyu muhanzi ngo yakoze uko ashoboye ngo atandukanye Esther n’uyu mugabo biramunanira kugeza ubwo yavuye ku izima abareka ngo bakundane ku idembe. Kugeza ubu ngo haracyari umugambi w’uko uyu Pascal ashaka kujyana Esther i Burayi bakazarushingana kabone n’ubwo yabyaranye n’undi musore.

Ibyabo byajemo kidobya baratandukana

Uyu mugabo ngo yabwiye Esther ko kuba atwite inda ya Alpha nta kibazo kibirimo kuko uyu nawe(Pascal) asanzwe afite umwana mukuru w’imyaka 23 y’amavuko, kandi ko mu gihe umwana azaba yamaze kuvuka ashobora kurerwa igihe gito yakura agahabwa se ariko bagakomeza bakibanira.

Alpha we avuga ko icyo Esther ashaka atari ugukorana ubukwe n’uyu mugabo basigaye bacuditse ahubwo ngo arashaka kwigira hanze akava mu Rwanda.

Alpha Rwirangira yavuye mu Rwanda mu mpera za 2014 asubira muri Amerika aho yiga, akimara gusubirayo nibwo byamenyekanye ko Esther atwite. Aya makuru atangiye guhwihwiswa uyu mukobwa ntiyongeye kugaragara mu ruhame ndetse yageze igihe abyara nta muntu upfa kumuca iryera.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, Alpha na we ubwe ngo ntarabasha kuvugana na Esther ndetse nta kanunu k’amakuru ye aheruka.

Bagiranye ibihe biryoshye ariko ubu ntawe ukimenya uko undi yaramutse
Uwingabire Esther yabaye Miss w'Intara y'Uburengerazuba muri 2013

Twitter: @murungisabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .