00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Vuba aha bishoboka ndarushingana n’umukunzi wanjye-Alpha Rwirangira

Yanditswe na

Jean Paul IBAMBE

Kuya 6 January 2014 saa 12:14
Yasuwe :

Umuririmbyi w’umunyarwanda Alpha Rwirangira wegukanye irushanwa rya Tusker Project fame ubugira kabiri, aratangaza ko yifuza kurushingana n’umukunzi we Ester Uwingabire bamaranye igihe kirenga umwaka bakundana.
Mu kiganiro uyu muhanzi uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 06 Mutarama 2014 ubwo yari mu myiteguro yo kwerekeza muri Amerika dore ko yari amaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko, yadutangarije byinshi harimo no kuba yitegura (...)

Umuririmbyi w’umunyarwanda Alpha Rwirangira wegukanye irushanwa rya Tusker Project fame ubugira kabiri, aratangaza ko yifuza kurushingana n’umukunzi we Ester Uwingabire bamaranye igihe kirenga umwaka bakundana.

Mu kiganiro uyu muhanzi uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagiranye na IGIHE mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 06 Mutarama 2014 ubwo yari mu myiteguro yo kwerekeza muri Amerika dore ko yari amaze iminsi mu Rwanda mu biruhuko, yadutangarije byinshi harimo no kuba yitegura kurushinga n’umukobwa bakundana witwa Ester Uwingabire.

Mubyo yatangarije IGIHE, Alpha yavuze ko uyu mwaka wa 2014 yawutangiye neza ari kumwe n’umuryango we hamwe n’inshuti kandi anishimira ibyo yagezeho muri 2013.
Ati: “Uyu mwaka nawutangiye neza n’umuryango hamwe n’inshuti, uwa 2013 nawo nari nawutangiye neza kandi nawusoje neza. Uyu nawinjiranyemo imbaraga nshya, inshuti nshya kandi mfite n’ingamba nshya.”

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yabazaga Alpha niba ateganya kurushinga n’umukobwa bakundana yahise asubiza yemeza ko bitari na kure cyane. Alpha akaba yagize ati: “Cyane rwose”.

Abajijwe igihe ateganya kurushingina na Ester Uwingabire yavuze ko ari vuba ariko yirinda gutangaza amatariki.

Yagize ati: “Ni vuba rwose, vuba aha bishoboka ndarushingana n’umukunzi wanjye, ariko wenda sinavuga amatariki kuko ngomba kubyemeranyaho n’ababyeyi”.

Abajijwe niba ari muri uyu mwaka wa 2014 Alpha yagize ati: “Wenda, ariko sinabivugaho byinshi igihe nikigera nzabibamenyesha.”

Alpha Rwirangira n'umukunzi we Ester Uwingabire avuga ko bazarushingana. Ifoto: Facebook/Rwirangira Alpha

Alpha kandi yanaboneyeho gutangaza ko kuri uyu munsi mu masaha na nijoro aribwo aza guhaguruka i Kigali yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yiga.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .