Umuhanzi nyarwanda Alpha Rwirangira uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “She Doesn’t Know”, indirimbo avugamo urukundo rw’ubu rwateye rw’abakundana binyuze kuri internet no kuri telefone ariko batarahura.
Aganira na IGIHE Rwirangira, wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Tusker project Fame 3, yavuze ko iyi ndirimbo iri mu zo agaragarizamo bumwe mu bunararibonye akura mu bahanzi banyuranye bo hanze.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu mashusho na Dez Davis. Aganira na IGIHE avuga kuri iyi ndirimbo, Alpha yagize ati “Yarigamije kumukobwa uba warahuye nawe online nko kuri facebook cg twitter mugakundana urukundo rwe rukagukomerana, wowe umukunda ariko mutarabonanaho hanyuma ukazajya utekereza buri gihe ubonye ishusho y’uwo mukobwa ugahita umwitiranya ariko ari we n’ubusanzwe.”
Yongeraho ati “Mba ndirimba uru rukundo rusigaye rwaradutse rwo kuri internet (online)”.
Mur iki kiganiro Alpha yavuze ko hari byinshi amaze kwigira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agira ati “Mu buhanzi bwanjye kugeza ubu maze kugira ubunararibonye bw’ibintu byinshi; icya mbere namaze kwiha ihame ngenderaho ko umuziki atari ikintu cyo gukora kuko ngo wabuze ibyo gukora ahubwo ari akazi nk’akandi nk’uko umuntu abyuka mu gitondo akajya mu biro, ikindi maze guhura n’abacuranzi batandukanye mu mpande z’isi ariko abake maze guhura nabo hari icyo mbigaho kikampfasha mu kunoza umuziki wanjye, namenye ko mu muziki wiga buri munsi kuva ku bantu bakubanjirije ndetse no mu baba bari kuzamuka; ibi byose ndabyakira nkabibyazamo umusaruro.”
Reba amashusho y’indirimbo “She Doen’t Know”:
TANGA IGITEKEREZO