00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“She Doesn’t Know”, indirimbo nshya ya Alpha ivuga ku rukundo rwa Online

Yanditswe na

Hamenya John Robert

Kuya 6 November 2013 saa 07:58
Yasuwe :

Umuhanzi nyarwanda Alpha Rwirangira uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “She Doesn’t Know”, indirimbo avugamo urukundo rw’ubu rwateye rw’abakundana binyuze kuri internet no kuri telefone ariko batarahura.
Aganira na IGIHE Rwirangira, wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Tusker project Fame 3, yavuze ko iyi ndirimbo iri mu zo agaragarizamo bumwe mu bunararibonye akura mu bahanzi banyuranye bo hanze.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu mashusho (...)

Umuhanzi nyarwanda Alpha Rwirangira uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “She Doesn’t Know”, indirimbo avugamo urukundo rw’ubu rwateye rw’abakundana binyuze kuri internet no kuri telefone ariko batarahura.

Alpha Rwirangira wegukanye umwanya wa mbere muri TPF3

Aganira na IGIHE Rwirangira, wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Tusker project Fame 3, yavuze ko iyi ndirimbo iri mu zo agaragarizamo bumwe mu bunararibonye akura mu bahanzi banyuranye bo hanze.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu mashusho na Dez Davis. Aganira na IGIHE avuga kuri iyi ndirimbo, Alpha yagize ati “Yarigamije kumukobwa uba warahuye nawe online nko kuri facebook cg twitter mugakundana urukundo rwe rukagukomerana, wowe umukunda ariko mutarabonanaho hanyuma ukazajya utekereza buri gihe ubonye ishusho y’uwo mukobwa ugahita umwitiranya ariko ari we n’ubusanzwe.”

Yongeraho ati “Mba ndirimba uru rukundo rusigaye rwaradutse rwo kuri internet (online)”.

Mur iki kiganiro Alpha yavuze ko hari byinshi amaze kwigira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agira ati “Mu buhanzi bwanjye kugeza ubu maze kugira ubunararibonye bw’ibintu byinshi; icya mbere namaze kwiha ihame ngenderaho ko umuziki atari ikintu cyo gukora kuko ngo wabuze ibyo gukora ahubwo ari akazi nk’akandi nk’uko umuntu abyuka mu gitondo akajya mu biro, ikindi maze guhura n’abacuranzi batandukanye mu mpande z’isi ariko abake maze guhura nabo hari icyo mbigaho kikampfasha mu kunoza umuziki wanjye, namenye ko mu muziki wiga buri munsi kuva ku bantu bakubanjirije ndetse no mu baba bari kuzamuka; ibi byose ndabyakira nkabibyazamo umusaruro.”

Alpha ubwo yari ari mu marushanwa ya Tusker Project Fame 3
Alpha ari mu kiganiro muri studio za Clouds FM imwe mu maradiyo akunzwe muri Tanzaniya
Alpha yishimanye n'inshuti n'abafana be
Iki ni kimwe mu bitaramo Alpha ategura akabikorera mu Rwanda; avuga ko nagaruka azongera akabitegura

Reba amashusho y’indirimbo “She Doen’t Know”:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .