Ubu bufatanye bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare, bugamije guteza imbere ubukungu n’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.
Itangazo ryashyizwe hanze na RDB, rivuga ko Zipline “igiye gutangira kugeza ku bakerarugendo n’amahoteli ibikoresho by’ubukorikori byakorewe mu Rwanda.”
Ubu bufatanye kandi bugamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko 20% by’amafaranga yose azajya yishyurwa ku gicuruzwa Zipline yatwaye, azakoreshwa mu bikorwa byo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugira ngo hakomeze kubungabungwa ingagi zo mu misozi ziyibarizwamo n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.
Umuyobozi Mukuru wa Zipline Ishami ry’u Rwanda, Pierre Kayitana yavuze ko biteguye kugeza ibyakorewe mu Rwanda ku bakerarugendo, mu nguni zose baba barimo mu gihugu.
Yagize ati “Ibyakorewe mu Rwanda birimo imyambaro n’ibindi bikoresho by’urwibutso bikorwa na ba rwiyemezamirimo b’imbere mu gihugu. Ibi bizafasha ubucuruzi bwabo, bifashe ibyakorewe mu Rwanda kurushaho kumenyekana kandi biteze imbere ubukungu bw’igihugu.”
Yavuze ko iyi serivisi izabanza gutangwa ku bakerarugendo bacumbika muri hoteli zo ku rwego rwo hejuru .
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, yagaragaje ko ari intambwe ishimishije n’icyerekana umuhate wa Leta mu kubungabunga ibidukikije.
Ati “Ubu bufatanye bwerekana umuhate wacu mu gufatanya bya hafi n’urwego rw’abikorera n’ibigo nka Zipline, hagamijwe guteza imbere kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’umuco wo guhanga udushya.”
Aya masezerano asinywe nyuma y’imyaka umunani Zipline ikorana na Guverinoma y’u Rwanda mu bijyanye no kugeza ku mavuriro ibikoresho n’imiti byifashishwa mu buvuzi.
Zipline kandi ikorana n’izindi nzego za Leta nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!