Ubwo Bizima Joseph, umubyeyi w’umuhanzi Alpha Rwirangira yari yaje kwakira umuhungu we ku kibuga cy’indege avuye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko agiye kumubaza uko yitwaye mu masomo ndetse n’akamaro ibyo yize biri kumugirira.
Alpha Rwirangira yavuye mu Rwanda mu mpera za Mutarama 2012, agiye gukomeza amasomo muri kaminuza.
Yagarutse mu mu Rwanda ku wa 16 Ukuboza 2012, mu gihe cy’ukwezi kw’ibiruhuko akazanakoramo igitaramo yise ‘Alpha Band with Families 2’.
Umubyeyi we Bizima yadutangarije ko afite ibyishimo byo kuba umuhungu we agarutse avuye kwiga, ati “Yari ari mu mahanga yiga; ngiye kumubaza icyo yize, icyo amaze kugeraho, ibyo yumva akunze cyane hariya, n’ibindi.”
Mu gihe umubyeyi we yavugaga ko yiteguye kumubaza uko yitwaye mu masomo, Alpha Rwirangira we yadutangarije ko yatsinze kandi neza.
TANGA IGITEKEREZO