Ibi yabigaragaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku mugoroba wo ku wa 19 Mata 2024, yerekana uburyo umupira w’amaguru mu bakiri bato udashorwamo ubushobozi buhagije.
Infantino yavuze ko aho atariho amafaranga yagakwiye kujya ahubwo byarutwa akajya aho umwana cyangwa umukinnyi yakiniye akiri muto.
Ati “Amakipe yatoje ndetse akazamura abana bato ni yo agomba kubona amafaranga ahagije ugereranyije n’ababacuruje cyangwa abahuza b’impande zombi. Erega amafaranga aba yavuye mu mupira w’Amaguru.”
Yagaragaje ko miliyoni 30$ gusa arizo zingana n’amafaranga yakiriwe n’amakipe yareze abakinnyi mu Bwongereza.
Kuba ubwo bushobozi butagera ku makipe yareze abana bato bigira ingaruka mu gukomeza kwinjiza agatubutse ku marerero ndetse no guha amahirwe abandi bato basigaye inyuma.
Nubwo ibyo bimeze bityo ariko FIFA irateganya gushyiraho amategeko akakaye ku makipe ahemba abayashakira abakinnyi batwara amafaranga menshi hagamijwe kurengera andi nayo aba yarareze abo bakinnyi bakiri bato nkuko Infatino akomeza abivuga.
Ati "FIFA izakomeza guhagarara ku ruhande rwayo. Ndahamagarira leta ndetse n’abanyamategeko kutwegera tugafatanyiriza hamwe gushyiraho amategeko atuma amafaranga yinjijwe mu mupira w’amaguru awugumamo, agasaranganywa amakipe atandukanye ku Isi kuko aribwo ruhago izagira ejo hazaza heza.”
Raporo ya FIFA yasohotse muri Gashyantare 2024 yagaragaje ko arenga miliyoni 888$ yashowe mu bashinzwe kugurira no gushakira abakinnyi amakipe atandukanye yo muri Shampiyona y’u Bwongereza (English Premier League).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!