Rwirangira w’imyaka 30 aherutse gusoza amasomo mu bijyanye na Music and Business muri kaminuza ya Campbellsville muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yabwiye IGIHE ko azirikana iteka uwamuhesheje amahirwe yo kwiga ari na wo ‘murage ukomeye umubyeyi aha umwana’.
Alpha ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo nka ‘Merci’, ‘Yamungu’ n’izindi, yavuze ko mu myaka amaze yiga yabuze ikintu gifatika yaha Perezida Kagame watumye yinjira mu cyiciro cy’abafite ubumenyi ndetse akaba yibeshejeho muri Amerika.
Yagize ati “Ngize icyo namwitura sinakibona gihwanye n’ibyo yankoreye. We ni umubyeyi kandi nk’umwana uramutse ushatse kugira icyo umwitura ntiwakibona gusa nzakomeza gukora cyane kugirango ibendera ry’igihugu cyanjye rikomeze kuzamurwa no kumusabira umugisha uturutse ku Mana.”
Yavuze ko mu bumenyi yungutse aho yize yatangiye kubukoresha mu gushaka imibereho ndetse akaba yaratangiye no kubusangiza abakiri bato binyuze muri gahunda yatangije yo guha inama urubyiruko mu gufata icyerekezo kizima cy’ubuzima.
Yagize ati “Hari benshi namaze gutangira gufasha, mu buryo bwo kubafasha gufata icyerekezo mu byo barimo kandi urabibona nibwo nkirangiza amashuri. Ndabizi neza mu minsi iri imbere hari byinshi bizakorwa kandi bikagirira abantu akamaro.”
Rwirangira yabajijwe impamvu yahisemo kuguma muri Amerika aho kuza mu Rwanda gukoresha ubumenyi yungutse kugira ngo buzamure igihugu avuga ko ‘akisuganya kuko aribwo amasomo akirangira’.
Ati “Ndacyari mu kazi. Gusa nikarangira nzaza kandi ibyo nize nzakuramo nzi ko nimbisangiza bagenzi banjye dufatanyije umwuga nziko bizatugirira akamaro twese hamwe mu kuzamura umuziki wacu.”
Uyu muhanzi yasohoye indirimbo yise ‘Cadeau’, ngo yayikoze nk’impano ageneye Perezida Kagame no kumwereka ko nubwo ari kure y’u Rwanda ariko amushyigikiye mu rugendo agiye kwinjiramo rwo kwiyamamaza.
Uyu muhanzi yahawe buruse yo kujya muri Amerika kwiga nyuma yo kwegukana Tusker Project Fame ya 3 (2009), PAM Awards imyaka ibiri ikurikiranye 2010 na 2011, nk’umuhanzi w’umwaka witwaye neza mu bagabo mu Rwanda n’ibindi bihembo bitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO