00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira agiye gukorana indirimbo n’Umunya-Zambia muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 13 May 2014 saa 11:46
Yasuwe :

Umuririmbyi w’umunyarwanda Alpha Rwirangira, agiye kwerekeza muri Afurika y’epfo aho azakorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Zambia Jhey-Dot.
Jhey-Dot mu busanzwe azwi cyane mu ndirimbo z’Imana, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe muri Zambia no muri Afurika y’Epfo aho akunze gukorera umuziki. Umunyamakuru wa IGIHE avugana na Gloria Mwiza Magambo, Umunyarwandakazi uri gukora ubushakashatsi ku mikoranire y’imico itandukanye akaba ari nawe watekereje guhuriza hamwe aba bahanzi, yavuze ko iyi (...)

Umuririmbyi w’umunyarwanda Alpha Rwirangira, agiye kwerekeza muri Afurika y’epfo aho azakorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Zambia Jhey-Dot.

Jhey-Dot mu busanzwe azwi cyane mu ndirimbo z’Imana, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe muri Zambia no muri Afurika y’Epfo aho akunze gukorera umuziki.

Jhey-Dot ugiye gukorana indirimbo na Alpha rwirangira.

Umunyamakuru wa IGIHE avugana na Gloria Mwiza Magambo, Umunyarwandakazi uri gukora ubushakashatsi ku mikoranire y’imico itandukanye akaba ari nawe watekereje guhuriza hamwe aba bahanzi, yavuze ko iyi ndirimbo izakorerwa muri Afurika y’Epfo no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba.

Amakuru y’ikorwa ry’iyi ndirimbo yemejwe na Alpha Rwirangira. Aganira n’umunyamakuru wa IGIHE, Alpha yagize ati: “Nibyo koko hari indirimbo nzakorana na Jhey-Dot, ubu ndi kwitegura kujya muri Afurika y’Epfo ari naho tuzayitangirira.”

Alpha yavuze ko yishimiye kuba agiye gukorana n’umuhanzi w’icyamamare muri Zambia, kuko abona bizamufungurira amarembo.

Aganira na IGIHE, Jhey-Dot we yavuze ko yishimiye kuba agiye gukorana indirimbo n’umuririmbyi wo mu Rwanda na cyane ko izaba ari indirimbo igamije gufasha imfubyi n’imbabare.

Jhey-Dot yagize ati: “Kuva cyera ngirira impuhwe imfubyi n’abandi bantu bababaye. Siniyumvisha uko bimera kubaho udafite ababyeyi kuko nakuze mbona ibyiza byabo, abatabafite barababaye, kubera iyo mpamvu, numva nakwegera abandi nkabereka urwo rukundo batabashije kubona nkabereka inema y’Imana…rimwe na rimwe kwereka umuntu urukundo, kumwitaho, ubucuti, kumuvuza...rimwe na rimwe ukamuganiriza mugakina bituma hari ibyo ahindukaho, muri rusange, ndashaka kwereka abantu bose ko amafaranga atariyo ngombwa gusa wasangira n’abandi. Ni abana b’Imana, kandi ntabwo yabibagiwe, iracyabakunda.”

Jhey-Dot yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gukora indirimbo ahuriyeho na Alpha cyavuye kuri Gloria Magambo, ndetse ubwo aheruka mu Rwanda, yagize byinshi aganira na Alpha hamwe na Producer David ku cyo ubufatanye bwabo bwageraho.

Abajijwe icyo yumva ubufatanye bwe na Alpha buzamarira umuziki wo mu Rwanda no mu Karere, Jhey-Dot yavuze ko yumva hari byinshi bizasiga kandi byiza.

Yagize ati: “Mu buzima ntawe urangiza kwiga, hirya yo gukorana indirimbo, tuzanasangira ubumenyi, ubwo Alpha na David bazaba bageze inaha (Afurika y’Epfo) nanjye nzaba ndi kumwe na ‘sound engineer’ wanjye Dean wo muri Zero1six studios nkeka ko tuzasangira byinshi mu bumenyi.”

Iyi ndirimbo izakorwa mu buryo bw’amajwi n’amashuho. Gloria Magambo yatangarije IGIHE ko aba bahanzi bashobora kuzaza kuyiririmba no mu iserukiramuco rya Kigali Up, rizabera mu Rwanda mu Mpeshyi.

Alpha Rwirangira ugiye gukorana indirimbo n’Umunya-Zambia

Ku itariki ya 1 Kamena 2014, nibwo Alpha Rwirangira azerekeza muri Afurika y’Epfo ari kumwe na Producer David wo muri Future record ari naho Alpha akunze gukorera indirimbo ze.

Alpha Rwirangira ni umuririmbyi w’umunyarwanda wegukanye irushanwa rya Tusker Project Fame inshuri ebyiri. Akunze kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga ariko muri iyi minsi ari mu biruhuko mu Rwanda.

Jhey-Dot, ubusanzwe witwa Joseph Chalwe ni umuhanzi ukomoka muri Zambia akaba akunze gukorera muri Afurika y’ Epfo. Ni Producer, umuraperi n’umwanditsi w’indirimbo ukunze kuririmba indirimbo z’imana.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .