00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira yemeje inenge Diamond yeretse Abanyarwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 15 January 2015 saa 10:36
Yasuwe :

Alpha Rwirangira ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimangiye amagambo Diamond yavuze ubwo yari i Kigali ku muziki nyarwanda anamwizeza ko bidatinze azabona impinduka nziza dore ko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi.
Mu kiganiro Diamond yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari i Kigali yavuze ko atazi niba abahanzi nyarwanda bakora umuziki kugira ngo bishimishe cyangwa ngo batere imbere. Yashimangiye ko indirimbo nyinshi z’abahanzi nyarwanda zitazwi hanze y’u Rwanda (...)

Alpha Rwirangira ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimangiye amagambo Diamond yavuze ubwo yari i Kigali ku muziki nyarwanda anamwizeza ko bidatinze azabona impinduka nziza dore ko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi.

Mu kiganiro Diamond yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari i Kigali yavuze ko atazi niba abahanzi nyarwanda bakora umuziki kugira ngo bishimishe cyangwa ngo batere imbere. Yashimangiye ko indirimbo nyinshi z’abahanzi nyarwanda zitazwi hanze y’u Rwanda ndetse na bo ubwabo bakaba bataragira aho bagera kubera akajagari no kudakora akazi kinyamwuga.

Nyuma yaho gato Jay Polly yikomye Diamond ubwo bari bahuriye mu gitaramo cya East African Party akemeza ko ko ibyo uyu Munyatanzaniya yavuze atari byo ndetse ko intera umuziki nyarwanda ugezeho ari iyo kwishimira.

Ku ruhande rwa Alpha we yemeje ko ku ruhande rumwe ibyo Diamond yavuze ari ukuri ndetse akemeza ko inenge zivugwa ku bahanzi nyarwanda ari ukuri ndetse agasaba bagenzi be ko bamufasha bakerekana ko koko bashoboye umuziki nyarwanda ukava ku rwego uriho ukagera mu mahanga.

Alpha wamenyekanye cyane ubwo yegukanaga irushanwa rya Tusker Project Fame yavuze ko yemeranya na Diamond 50 ku ijana ariko akavuga ko inenge zivugwa ku muziki nyarwanda ahanini zikomoka ku kuba uyu muziki ucyiyubaka gusa ngo abawunenga bazabona impinduka bidatinze.

Alpha yagize ati “Simpakanye ibyo Diamond yavuze ariko mpamya ko twe nk’Abanyarwanda tuzi aho twavuye tubona hari intambwe tumaze gutera muri muzika ndetse twiteguye no kugera kure”.

Yunzemo ashimangira ko mu gihe cya vuba abannyega iterambere ry’umuziki nyarwanda bazabona impinduka kandi nziza.

Ati, “Simbijeje ko ari ejo cyangwa ejo bundi muzabona ko abahanzi nyarwanda dushoboye ariko bidatinze muzamenya ubuhanga ndetse n’ubushobozi dufite”.

Alpha usa nk’uwikomye Diamond ku magambo yavugiye mu Rwanda, yavuze ko amwishimira ndetse amufata nk’icyitegererezo bitewe n’urwego umuziki we ugezeho muri Afurika.

Yagize ati, “Diamond ageze ku rwego rwiza kandi mu gihe gito , ni ibintu bishimishije kandi bintera ingufu nanjye. Ndamwifuriza gukomeza gutera imbere muri byose”.

Alpha uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga muri Kaminuza ya Campbellsville University yo muri Leta ya Kentucky, mu byerekeranye na Business Administration in Marketting ndetse akaba yiteguye gusoza mu mpera z’Ukuboza 2015.

Yiseguye ku bakunzi be ababwira ko impamvu batakibona indirimbo ze nshya ari uko ahugijwe n’amasomo ariko abasaba kumugaya gutinda ntibazamugaye guhera kuko na we abahoza ku mutima ndetse abategurira ibyiza.

REBA ’BIRAKAZE’ YA ALPHA ft KIDUM:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .