00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ yashyize igorora abaturiye Rebero

Canal+ Rwanda ikomeje kwegereza ibikorwa byabo abaturage, kuri uyu wa 6 Gashyantare 2024 yafunguye iduka rishya ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa kigali.

Ni iduka ryafunguwe mu rwego rwo kwegereza ibikorwa bya Canal+ abatuye ku i Rebero ndetse na Nyanza ya Kicukiro, bagorwaga no kubona aho bakura serivise z’iyi sosiyete.

Canal+ ifunguye iduka rya kabiri mu gihugu rifite ubushobozi bwo kwakira abakiliya ba Canal+ na Canal box aho serivise zose z’izi sosiyete uzisanga ahantu hamwe.

Ni iduka ariko kandi rifunguwe mu gihe imikino ya CAN igeze aharyoshye benshi bakaba bakomeje kuryoherwa n’iri rushanwa binyuze kuri Canal+.

Uretse imikino ya CAN ariko, Canal+ ikomeje kwerekana shampiyona zikomeye zo ku Mugabane w’u Burayi nkuko bisanzwe.

Canal+ yashyize igorora abaturiye Rebero

Special pages
. . . . . .