Yabigarutseho mu kiganiro The Tonight Show Starring Jimmy Fallon gitambuka kuri Televiziyo NBC no ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu munyarwenya uri mu bakunzwe mu isi, yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda muri Nyakanga 2023, bwari ubwa mbere agendereye u Rwanda ariko ko cyari igitekerezo yahawe n’inshuti ye Ellen DeGeneres ufite ikigo cyita ku ngagi mu Rwanda.
Yavuze ko kandi umwanzuro wo kugenderera u Rwanda no gusura ingagi, waturutse ku gitutu cy’umugore we n’abana, ariko ko yahagiriye ibihe byiza birimo gutungurwa no guhura n’ingagi amaso ku yandi.
Ati “Nagiye mu Rwanda, byari ibihe byiza cyane. Bwari ubwa mbere ngiye mu Rwanda. Urabizi iyo ugiye mu Rwanda ugomba kubanza kwitegura gukora ibintu utari warigeze utekereza ko wakora.”
Yakomeje agira ati “Ziriya zari ingagi nagombaga kubikora, nari mfite ubwoba bwinshi kuko natekerezaga ko hazaba hariho ikirahure kidutandukanya nazo. Abantu bose bari batuje, uretse njye ariko nize byinshi kuri zo.”
Kevin Hart n’umuryango bagiriye uruzinduko u Rwanda muri Nyakanga 2023, basura Pariki y’Ibirunga icumbikiye Ingagi ziboneka hake mu isi, Pariki y’Akagera ndetse banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kevin Hart n’umuryango basuye inzu ihanga imideri ya Haute Baso, bahaha bimwe mu bikoresho birimo imyambaro bikorerwa mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!