00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bulldog na Social Mula bataramiye abari kuri ‘stand’ ya Skol mu Gisimenti (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 June 2022 saa 08:31
Yasuwe :

Umuraperi Bulldogg na mugenzi we Social Mula usanzwe ari umwe mu baririmbyi beza mu Rwanda, bashimishije benshi mu gitaramo bakoreye mu Gisimenti aho uruganda rwa Skol ruri gukorera muri ibi bihe bya CHOGM.

Ni mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa Kane 23 Kamena 2022. Aba bahanzi ni bo babimburiye abandi mu bitaramo SKOL Brewery Ltd (SBL) yatangiye muri ibi bihe.

Social Mula yabanje ku rubyiniro aririmba izirimo iyo yise “Duse Mama”, “Amahitamo”, “Amata” yahuriyemo na Phil Peter, “Super Star”, “Bambe” yakoranye na Papa Cyangwe n’izindi.

Avuyeho umuziki wakomeje kuvangwa na DJ Illest uri mu banyempano bakizamuka mu kuvanga imiziki mu Rwanda.

Bulldogg uri mu baraperi bamaze igihe mu ruganda rwa muzika ni we wakurikiyeho. Uyu yaririmbye ibihangano bye bitandukanye.

Yaririmbye indirimbo ze zirimo “By’ukuri”, “Mood” yahuriyemo na B-Threy, “Mpe Enkoni”, “Igitabo”, “Zeta TV”, “Sinema” n’izindi nyinshi.

Aba bahanzi bombi bishimiwe cyane ku rwego ruhambaye ku buryo nta n’umwe wigeze ava ku rubyiniro abari muri iki gitaramo bashaka ko agenda, ariko ku bw’igihe bari bagenewe bikagenda gutyo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu abazagera mu Gisimenti guhera saa kumi n’ebyiri bazataramirwa na Ish Kevin, Kenny K-Shot, Ririmba n’abandi bakunze kugenda mu gikundi cya Trapish Gang ya Ish Kevin. Ibi bitaramo bya Skol bizarangirana na CHOGM.

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rukomoka kuri sosiyete nini ya UNIBRA, rukorera mu Rwanda kuva mu 2010, aho rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

SKOL Malt, SKOL Gatanu, SKOL Lager, SKOL Panache Virunga Mist na Gold n’ikinyobwa cy’amazi ya Virunga Mineral na Sparkling ndetse na SKOL PULSE baherutse gushyira hanze, byose ni bimwe mu binyobwa bitunganywa n’uru ruganda.

Skol Pulse iri mu nzoga zifite umwihariko niyo nzoga iri kwamamazwa cyane n’uru ruganda.Tariki ya 17 Ukuboza 2021, ni bwo uruganda rwa Skol Brewery Ld (SBL) rwamuritse ku mugaragaro inzoga ya ‘Skol Pulse’ mu gikorwa cyabereye kuri Gilt Club i Kibagabaga.

Ababishoboye bafataga amafoto
Abakobwa batangaga ibinyobwa bya Skol
Bulldog ntabwo yagiye ku rubyiniro wenyine
Bulldogg aracyafite igikundiro kuri benshi
Bulldogg imbere y'imbaga yari iri muri iki gitaramo
Bulldogg ku rubyiniro
Bulldogg ku rubyirniro yaririmbye ibihangano bye byakunzwe
Bulldogg yaririmbye sinema ari na yo ya nyuma yaririmbiye abari bitabiriye agenda batabishaka
Bulldogg yashimangiye ko ari umuraperi w'ibihe byose
Imbaga yari iteraniye aho Skol yakoreye ibirori
MC Brian ni we wasusurukije ibi borori
Skol Pulse ni inzoga ya Skl yari yashyizwe imbere kurusha izindi ku bashaka kwizihirwa
Social Mula ni uku yaserutse yambaye
Uwase Nailla[wambaye ingofero y'umweru] wahoze ari umukunzi wa Social Mula baheruka gushwana bafitanye abana babiri yari yaje kumushyigikira

Amafoto: Nsanzabera Jean Paul [Sean P]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .