00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gabiro Guitar ari gukora album yitiriye izina rye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 December 2021 saa 05:47
Yasuwe :

Umuririmbyi Gabiro Girishyaka Gilbert wamenyekanye nka Gabiro Guitar agiye gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Girishyaka’ yitiriwe izina rye.

Iyi Album kugeza ubu indirimbo ziyiriho zimaze kujya hanze ni ‘Koma’ ndetse na ‘Akaninja’ aheruka gushyira hanze mu minsi ibiri ishize yahuriyemo na Bushali. Avuga ko indirimbo zizaba ziyigize ataramenya umubare wazo gusa yemeza ko zizaba zirenze 10.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko ari guteganya ko iyi album ye izaba iriho indirimbo yahuriyemo n’abahanzi benshi batandukanye ariko uyu munsi akaba atahita abatangaza.

Ati “Nshaka gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye. Ntabwo nahita mbatangaza. Mu mwaka utaha ibintu nibiba byagenze neza, nzanakora igitaramo kinini kuko ni zo ndoto mfite.”

Avuga ko yatekereje kuyitirira rimwe mu mazina ye kuko ryo ubwaryo rifite ikintu gikomeye ryasobanura ku muntu warisesengura. Ikindi ngo na we ni uko arikunda kuko iyo aritekerejeho bituma ku kintu cyose yerekejeho amaboko atajenjeka na gato.

Avuga ko yahisemo kuba ashyize hanze indirimbo yahuriyemo na Bushali kuko ari umwe mu bahanzi bakuriye hamwe mu gace k’i Gikondo ndetse banaririmba muri korali imwe muri ADEPR.

Ati “Njye na Bushali twaririmbanye muri ADEPR Gikondo. Twararirimbanye muri korali y’abana. Nabanje kujyamo aza kunsangamo nyuma. Twagiye tugira urugendo rutandukanye ariko tuza guhurira mu ndirimbo. Gukorana na Bushali ni ikintu cyandyoheye. Twapanze gukorana indirimbo kuva muri za 2015.”

Gabiro yari aherutse gushyira hanze Extended Play [EP] yise Criminal Love. Iyi Ep iriho indirimbo zirimo ‘Sexy’, ‘Criminal Love’ ari na yo yayitiriwe, ‘Igikwe’ yahuriyemo na Confy yanakunzwe cyane ndetse na ‘Jackie Chan’.

Yatekereje gukora iyi EP ashaka kuririmba ku muntu ugira urukundo rukaba rwanamusaza cyangwa rukaba rwamukoresha n’ibyaha.

Kugeza ubu ibikorwa by’uyu muhanzi asigaye abikorera muri Label ya Evolve Music Group ahuriyemo na mugenzi we witwa Sean Gilbert usanzwe ukora amashusho y’indirimbo. Uretse Gabiro kugeza ubu ubarizwamo barateganya gusinyisha abandi bahanzi ndetse hari abo ibiganiro bigeze kure.

Iyi album ya Gabiro igiye kujya hanze nyuma y’indi iriho indirimbo zose uyu musore yakoze kera. Iyi yayise ‘Byakubera byiza’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .