00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Fireman yajyanwe i Iwawa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 September 2018 saa 08:26
Yasuwe :

Uwimana Francis [Fireman], umwe mu baraperi bahoze bafite imbaraga mu muziki mu Rwanda yagiye kugororerwa mu kigo ngororamuco kizwi nka Iwawa, nyuma y’iminsi afatiwe kunywa ibiyobyabwenge.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, NRS, buvuga ko Fireman yajyanywe i Iwawa kuri uyu wa Gatatu.

Yari amaze ukwezi ari mu kigo kinyurwamo by’igihe gito i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ahazwi nko kwa Kabuga.

Fireman yaherukaga gufatwa muri Kamena 2018 akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge, amara iminsi irenga 20 agororerwa ‘Kwa Kabuga’.

Nyuma gato yo kurekurwa yongeye gufatwa azira kujywa ibiyobyabwenge, asubizwa kwa Kabuga.

Umuyobozi Mukuru wa NRS, Bosenibamwe Aimé yabwiye IGIHE ko uyu musore agiye kugororwa kubera gukoresha ikiyobyabwenge kizwi nka Heroine cyangwa Mugo.

Yagize ati “Twasanze yarabaswe n’ibiyobyabwenge, ni umwana w’imfubyi, yagiye mu biyobyabwenge kandi hari ikindi kigo ngororamuco cyitwa Icyizere yigeze kujyamo ariko birananirana, nta kundi byagenda ari kugororwa kugira ngo agarure ubumuntu.”

Bosenibamwe yavuze ko nta gihe cyagenwe umuntu amara i Iwawa, gusa ngo iyo yabaye imbata y’ibiyobyabwenge amaramo igihe kinini kuko uko aba ahantu atabibona kandi agahabwa ubujyanama, hari ukuntu umubiri ugenda ubireka.

Yakomeje agira ati “Umubiri ugenda wivanamo inyota y’ibiyobyabwenge. Igihe gisa n’ikiba kire kugeza igihe tubonye ko hari icyahindutse kuko hari abari barabaye imbata ariko bikagaragara ko bagera aho bakabivaho.”

Yavuze ko ari ugutegereza nk’ukwezi kumwe, hakazakorwa isuzuma harebwa niba Fireman yaba yarahindutse akaba yasezererwa.

Fireman ajyanwe Iwawa mu gihe hari hashize igihe gito abahoze bagize Tuff Gang batangiye kwisuganya ngo bongere bubure ubufatanye bakore umuziki nk’uko byahoze hambere.

Umuraperi Fireman yajyanwe i Iwawa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .