00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beauty For Ashes igiye kuzenguruka u Rwanda imenyekanisha Alubumu nshya

Yanditswe na

Patrick Kanyamibwa

Kuya 2 February 2014 saa 11:09
Yasuwe :

Itsinda rikora muzika ihimbaza Imana rizwi ku izina rya Beauty for Ashes, riratangaza ko rigiye kuzenguruka u Rwanda bakora ibitaramo mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano byabo biri kuri alubumu nshya yitwa "The Wonders of The Son".
Nk’uko twabitangarijwe na Kavutse Olivier umuyobozi w’iri tsinda riririmba indirimbo zihimbaza Imana myana ya Rock, buri cyumweru bazajya bataramira mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Kavutse yakomeje avuga ko bahera ku rusengero rwa CCR Gacuriro mu midugudu ya (...)

Itsinda rikora muzika ihimbaza Imana rizwi ku izina rya Beauty for Ashes, riratangaza ko rigiye kuzenguruka u Rwanda bakora ibitaramo mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano byabo biri kuri alubumu nshya yitwa "The Wonders of The Son".

Beauty for Ashes baririmbira Imana mu njyana ya Rock

Nk’uko twabitangarijwe na Kavutse Olivier umuyobozi w’iri tsinda riririmba indirimbo zihimbaza Imana myana ya Rock, buri cyumweru bazajya bataramira mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Kavutse yakomeje avuga ko bahera ku rusengero rwa CCR Gacuriro mu midugudu ya Caisse Sociale, aho bazaba bari ku cyumweru tariki ya 02/02/2014 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ku cyumweru gikurikiraho, tariki ya 09/02/2014 bazaba bari East Wind Kicukiro naho ku cyumweru tariki ya 16/02/2014 bazaba bari ku rusengero rwa New Life Bible Church i Kagarama.

Mu kiganiro na Kavutse, akaba yasoje avuga ko bashaka guhera mu mujyi wa Kigali, aho mu mezi abiri bifuza kuba baririrmbye mu nsengero n’amatorero nibura 20 bakabona gukomereza mu ntara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .