00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itsinda Beauty For Ashes rigiye gukora igitaramo gikomeye cyo kumurika album nshya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 May 2017 saa 08:54
Yasuwe :

Itsinda Beauty for Ashes ryibanda ku muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, ryateguye igitaramo gikomeye cyo kumurika album nshya yiganjemo ibihangano bicuranze mu njyana ya Rock ivanzemo umudiho wa Kinyafurika.

Beauty for Ashes yakunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo zirimo ‘Surprise’, Turashima, Yesu niwe Super Star n’izindi.

Iri tsinda ryasohoye indirimbo nshya ryise ‘Yesu Ni Sawa’ mu majwi n’amashusho, ni nayo ibimburiye indirimbo riteganya kubumbira kuri album nshya riri gutegura. Beauty For Ashes igizwe n’abacuranzi ndetse n’abaririmbye batandatu Maxime Niyomwungeri, Bizimana Alain Christian, Kavutse Olivier, Habiyaremye Olivier, Desire Ukwiye na Amanda Fung.

Umuyobozi wa Beauty for Ashes, Kavutse Olivier yabwiye IGIHE ko itsinda ayoboye ryamaze gutunganya album ya kane yitwa ‘Renaissance’ igizwe n’indirimbo 12 zicuranze muri Rock y’umwihariko. Iyi album bateganya kuzayishyira hanze mu gitaramo gikomeye bazakora kuwa 9 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Album yacu yo yamaze kurangira, yitwa Renaissance ikaba igizwe n’indirimbo navuga ko zicuranze mu buryo bwihariye, ni Rock ariko irimo ikinyafurika. Igitaramo cyo kuyimurika kizaba ku itariki ya 9 Nyakanga, ndizeza abantu bakunda umuziki wacu ko bazaryoherwa.”

Beauty For Ashes imaze igihe itangiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo zigize iyi album mu buryo bw’inkurikirane, yari iherutse gusohora video y’indirimbo ‘Yesu ni swa’, nyuma bakurikijeho iyitwa ‘Ni Uwa Mbere’ isubiwemo ndetse mu minsi ishize bakoze iyitwa ‘The cross’ yagiye hanze mu gihe cyo kwizihiza pasika.

Igitaramo cyo kumurika album ‘Renaissance’ ya Beauty For Ashes kizabera muri Kigali Serena Hotel ku itariki ya 9 Nyakanga 2017, kwinjira bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu[5000frw] ahasanzwe ndetse n’ibuhumbi icumi[10,000frw] mu myanya y’icyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .