00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agasaro Diane n’uruhinja ashinja Bruce Melody barabunza akarago

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 25 November 2015 saa 08:00
Yasuwe :

Agasaro Diane ushinja Bruce Melody kumutera inda akamwihakana, ashaririwe n’ubuzima we n’uruhinja yabyaye ndetse ngo ntibagira aho bahengeka umusaya.

Agasaro Diane ashimangira ko nyuma yo gusama ubuzima bwe bwamubereye umuravumba. Yavuye mu ishuri, ntakibana n’umuryango ndetse we n’uruhinja babunza akarago bashakisha aho bahengeka umusaya.

Uyu mukobwa avuga ko yaguye mu mutego wo kubyara ataruzuza imyaka y’ubukure ngo kuko ubu afite 17.

Agasaro ugitsimbaraye avuga ko ‘umwana yabyaye ari uwa Bruce Melody’ ngo abayeho ubuzima bugoye ndetse kubona icyo kurya n’ibyo atungisha umwana bimubiza icyuya.

Kuri uyu wa Kabiri IGIHE yasuye Agasaro Diane mu rugo rw’inshuti ye acumbitsemo i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Agitangira kuganira n’umunyamakuru, amarira yazengaga mu maso ubundi agashoka ku matama agacishamo akiyumanganya.

Bijya gutangira…

Agasaro Diane yavuze ko mu mwaka wa 2014 aribwo yabonanye bwa mbere na Bruce Melody. Bakimenyana bombi biyumvanyemo ndetse barushaho kubagarira ubucuti bwabo.

Ngo yari umufana ukomeye w’uyu muhanzi, buhoro buhoro bagenda biyumvanamo kugeza ubwo batangiye kwishimana bibyara ‘guhuza urugwiro mu gitanda.’

Ati “Nari nsanzwe nkunda Bruce Melody kubera ko numvaga ari umuhanga, aririmba neza. Twamenyanye ubwo Superl Level yimukiraga hafi no mu rugo [hafi ya Green Corner i Nyamirambo] maze nza kuhahurira na we.”

Bamaze kubonana amaso ku maso numero za telefone ubundi bakaza umurego mu biganiro byaje guhinduka nk’urukundo ‘rutari rufite icyerekezo’.

Ubuzima bwahindutse umubirizi

Agasaro avuga ko uko iminsi yagiye ishira ariko ibye na Bruce Melody byarushagaho kugira ingufu kugeza ubwo baje kuryamana, barabyarana.

Ngo amaze guterwa iyi nda yagejeje ikibazo ku musore, barahura bemeranya ko bazafatanya kugeza ivutse gusa ngo byaje guhinduka asigara wenyine umusore yamwigaritse.

Ati “Nkimenya ko ntwite nabibwiye Bruce Melody abyumva vuba ansaba ko duhura ngo dushakire hamwe umuti.”

Arongera ati “Guhura kwanjye na we twabifashijwemo na Jado usanzwe umucurangira. Dusohotse aho twari turi twahise duhura n’umugabo bita Richard nyiri Super Level numva baramuvuze mumenya ubwo.”

Diane aracyashimangira ko yabyaranye na Bruce Melody ndetse ngo nta ruhare na ruto Super Level ifite mu kugena se w’umwana yabyaye nk’uko uwo ashyira mu majwi yabivuze.

Yatewe inda ageze mu mwaka wa Kane

Uyu mukobwa avuga ko yasamye ageze mu mwaka wa Kane mu ishuri rya Kagarama Secondary School. Icyo gihe yahise ava mu ishuri anahitamo kuva iwabo ajya i Gikondo kuba kwa mubyara we witwa Belyse.

Agasaro ngo yavuye iwabo ajya gucumbika mu nshuti ku bwo gutinya ababyeyi bamushyiragaho igitsure gikomeye ataratwita.

Ati “Natinye kubibwira mu rugo ndetse nanga kuba nabona ababyeyi banjye bababaye kubera njyewe mpitamo kujya kubana na mubyara wanjye witwa Belyse”.

Mu mvugo irimo ikiniga n’amarira ashoka ku matama, Agasaro Diane yavuze ko afite intimba ikomeye kuko inda yatumye acikiriza amashuri ndetse akaba ari mu ruhuri rw’ibibazo.

Ati “Ubu navuye no mu ishuri [...] ubuzima bwanjye kugeza ubu nta cyerekezo mbona bufite kubera umwana se yihakanye.”

Arabunza akarago n’uruhinja

Kugeza magingo aya, aho araye uyu munsi siho umusanga ejo. Buri munsi ahinduranya icumbi ndetse akaba muri ubu buzima n’uruhinja rw’amezi abiri.

Ati “Ubu mbana n’inshuti ya mubyara wanjye ariko ubundi bufasha nk’ibyo kurya no kuvuza umwana mbihabwa n’inshuti zanjye.”

Twamubajije niba nta muntu wo mu muryango wa Bruce Melody baravugana maze atubwira ko hari mukuru we bajyaga bavugana, ati, “Hari mukuru we twajyaga tuvugana ndetse akanangira inama rimwe na rimwe gusa ubu nsigaye muhamagara ntiyitabe, ntabwo tukivugana”.

Agaya Bruce Melody

Ati “Sinamutuka cyangwa ngo mwandagaze ariko si umugabo pe. Umuntu utinyuka kwihakana amaraso ye azi n’ibyo yakoze naramugaye cyane.”

Arongera ati “Ariko hejuru y’ibyo byose mwubahira ko mufitiye umwana.”

Umusore n’inkumi bahanze amaso urukiko

Agasaro Diane yunze mu rya Bruce Melody na we avuga ko azashimishwa no kubona uyu muhanzi yemera ko bajya kwa muganga bakipimisha ndetse n’ubutabera bukabakiranura hakamenyakana se w’umwana nyawe.

Ati “Byaranshimishije kuba Bruce Melody ubwe ari we wagize icyo gitekerezo nditeguye kandi nizeye ko ubutabera buzandenganura.”

Arongera ati, “ibimenyetso simusiga ndabifite bigaragaza ko Bruce Melody ari we se gusa sinabishyira mu itangazamakuru, n’abagabo barahari nubwo benshi mu nshuti ze bazi ukuri nka Ama-G banga kugira icyo babivugaho.”

Bruce Melody aracyahakana yivuye inyuma umwana ashinjwa ndetse ngo yiteguye kuvanaho urujijo no kurangiza ikibazo burundu ngo agiye kwiyambaza ubutabera.

Aba bombi bategereje gukiranurwa n'inkiko

Bruce Melody kandi ngo afatanyije n’umwuganizi we mu mategeko batangiye gutegura ikirego bazagishyikiriza inkiko ndetse ngo yiteguye gufata uyu mukobwa bakajya kwipimisha kugira ngo ahanagurwe icyasha yasizwe.

Ati “Namaze kuvugana n’umunyamategeko wanjye, ibi bintu nari naranze kubishyiramo amafaranga menshi ariko ngiye kubikora. Nzemera dukore ikizamini cya DNA ariko ukuri kugaragare…”

Yavuye mu ishuri nyuma yo guterwa inda
Kubona ibyo areresha umwana ngo biramugora cyane

Izindi nkuru wasoma:

- ’Uwabyaranye’ na Bruce Melody akamwigarika yamuzaniye umwana mu kabari
 Bruce Melody n’umukobwa ashinjwa gutera inda mu nkiko


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .