00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie na Khaligraph basubiyemo indirimbo yigishwa mu kiburamwaka (Video)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 25 September 2017 saa 03:32
Yasuwe :

Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] wabaye umuhanzi ukomoka mu Rwanda watumiwe mu bakomeye batumiwe mu kiganiro cy’umuziki cya Coke Studio Africa yasubiyemo indirimbo izwi nka ’Kirisense’ ari kumwe na Khaligraph Jones wo muri Kenya.

Bruce Melodie uri mu bahanzi b’abanyempano mu muziki w’u Rwanda, yagiye i Nairobi muri Kenya ahabereye Coke Studio Africa, muri Gicurasi 2017. Mu cyumweru kimwe yamazeyo yaririmbanye n’umuraperi Khaligraph Jones uzwi cyane mu bagezweho muri icyo gihugu.

Aba bahanzi babifashijwemo na Dj Maphorisa, umuhanga mu gucuranga mu bo muri Afurika y’Epfo, bakoze indirimbo zitandukanye ndetse umwe akagenda asubiramo iya mugenzi we nk’uko bisanzwe bikorwa muri icyo kiganiro cy’umuziki gikomeye muri Afurika.

Amambere bakoranye indirimbo yitwa ’Don’t Know’, Bruce Melodie asubiramo iya Khaligraph yitwa ’Yego’ mu buryo bwanyuze benshi, naho uyu muraperi we akora iyitwa ’Complete Me’ ya Itahiwacu. Mu kiganiro cya Coke Studio Afurika giheruka hakinwe indi nshyashya basubiyemo yitwa ’Kirisense’ yigishwa mu mashuri y’inshuke.

Bruce Melodie yavuze ko imwe mu mpamvu bakoze iyo ndirimbo ari uburyo bwo kugarura ubutumwa yigisha ariko bikajyana no kugaragaza ubuhanga mu miririmbire no guhanga udushya mu njyana z’umuziki ugezweho muri iki gihe.

Yagize ati "Ni indirimbo yo mu Rwanda, byumvikana ko igitekerezo cyavuye kuri njyewe, tukayikora mfatanyije na Khaligraph na Dj Maphorisa. Ibyo ari byo byose ubutumwa umuntu abwumva iyo yumvise indirimbo, gusa nyine ivuga ibintu byo kuba umuntu adakwiye gutinya kuba yaba umuntu ukomeye ahereye ku buto."

Yakomeje avuga ko gukorana na Khaligraph Jones n’abandi bantu batandukanye yahuye na bo muri Coke Studio Africa byari ikintu gikomeye, ati "Byari byiza, gukorana na Khaligraph n’abandi batandukanye bariyo wabonaga bariyemeje ko dushobora gukorana kandi tugakora ibintu byiza. Byari biryoshye cyane."

Bruce Melodie avuga ko ikintu gikomeye yungukiye muri Coke Studio Africa ari amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye bakomeye biyongereye mu bo yari afite, ibyo akabibona nk’ibyarushaho gukomeza kuzamura izina rye n’iry’umuziki w’u Rwanda muri rusange kuko baba bamenye ko naho haba abahanzi kandi bashoboye.

Khaligraph Jones wakoranye na Bruce Melodie, ni umwe mu baraperi bakomeye muri Kenya, afite album ebyiri ari zo ’Point of No Return’ n’iyitwa ’Autograph’. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo iyitwa ’We Be Happening’, ’Khali’, ’The Best’, ’Asante Sana’, ’Men of Steel’, ’Mario’ n’izindi.

Uyu muraperi w’imyaka 26 y’amavuko agereranywa n’abahanzi bakomeye nka Victoria Kimani, Ali Kiba, Kaka Sungura, Redsan n’abandi wasanga muri icyo cyiciro mu bakorera umuziki muri Afurika y’Uburasirazuba. Indirimbo zose yakoranye na Bruce Melodie zinyuzwa kuri Televiziyo ya Citizen na MTV Base, mu Rwanda ibiganiro n’ibyabereye muri Coke Studio bica kuri TV1 buri wa Gatandatu saa moya z’ijoro.

Bruce Melodie na Khaligraph Jones basubiyemo 'Kirisense' yigishwa mu kiburamwaka

Bruce Melodie muri Coke Studio yatunganyirijwe amajwi na Producer DJ Maphorisa wo muri Afurika y’Epfo uri mu bakoze ku ndirimbo ’One Dance’ ya Drake, Kyla na Wizkid yabiciye bigacika ku rwego mpuzamahanga mu minsi ishize.

Uyu yanakoranye n’abandi bakomeye barimo Kwesta, Uhuru, Black Coffee, na Runtown. Ubusanzwe yitwa Themba Sekowe nawe ni umuhanzi.

Bruce Melodie umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda
Muri Coke Studio, Bruce Melody yeretswe urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .