00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yihakanye gutera inda, kubyara no kubana n’umukunzi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 13 May 2015 saa 04:11
Yasuwe :

Byatangiye bivugwa ko Bruce Melody afite umukunzi, nyuma byemezwa ko babana nk’umugabo n’umugore basangira urukundo rwera imbuto umukobwa arasama bitari ku bwa roho mutagatifu.

Kuva mu Kwakira 2014 kugeza ubu, Bruce Melody yagiye ahakanira itangazamakuru ko nta mukunzi afite yateye inda. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi uyu mukunzi we yibarutse umukobwa ariko umusore yarumye gihwa yanga kugira ikintu na gito abivugaho mu itangazamakuru.

Inshuti za Bruce Melody zemeza ko yabyaye umukobwa ndetse mu biganiro ari kugirana na bo akaba abyemera ndetse akavuga ko yishimiye bikomeye umwana yabyaye ariko itangazamakuru ryakwifuza kubimubaza akarya iminwa.

Bruce Melody yiyongeye ku bandi bahanzi bagiye babyara babibazwa bakigarama abana babo. Ama G The Black na Danny Nanone na bo barabyaye babibajijwe n’itangazamakuru babyamaganira kure nyuma abana bamaze kuba bakuru nibwo bemeye koko ko babyaye.

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byasakaye henshi ko Bruce Melody yafashe umwanzuro wo kubana n’umukunzi we nk’umugabo n’umugore ariko we akabyamaganira kure.

Bruce Melody arihakana umukobwa yabyaye

Icyo gihe , IGIHE yavuganye na Bruce Melody tumubaza niba koko abana n’umukunzi we adukurira inzira ku murima ndetse ashimangira ko nta mukunzi agira. Muri Gashyantare 2015 inshuti z’uyu muhanzi zemeje ko umukobwa atwite nyir’ubwite nabwo arabihakana.

Mu guhamya aya makuru Bruce Melody we yahakanaga, umuhanzi w’inshuti ye yashimangiye ko umukobwa Bruce Melody yateretaga yanamuteye inda aho yagize ati “Uwo mukobwa aratwite, njye Melody amaze iminsi ambwira ngo baritegura kwibaruka, yambwiraga ko habura igihe gito ngo babyare. Ni umukobwa wiga muri Mount Kenya, niho ari kurangiza ndakeka.”

Uyu muhanzi uterura ngo yemere ko yabyaye ni umwe mu bahatanira PGGSS5

Umubano wabo ugitangira gushinga imizi cyane, Bruce Melody yabanaga (aho bari batuye i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga) yareraga. Icyo gihe ngo yarabataye ajya gukodesha indi nzu ahitamo kwibanira n’umukunzi we.

Kugeza ubu, Bruce Melody ntaragira ikintu avugana n’itangazamakuru ryifuza kumubaza ku ngingo ivuga ko yabyaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .