00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody n’umukobwa ashinjwa gutera inda mu nkiko

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 23 November 2015 saa 12:00
Yasuwe :

Itahiwacu Bruce yafashe icyemezo cyo kugana inkiko akaburana byeruye n’umukobwa witwa Agasaro Diane umaze igihe kigera ku mwaka amushinja kumutera inda akamwihakana.

Agasaro Diane w’imyaka 22 amaze amezi abiri n’igice yibarutse umukobwa yise ‘Itahiwacu Keza Blessing’, izina rifitanye isano na Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody mu buhanzi.

Akinjiye mu nda y’ingoma…

Kuva yasama iyi nda kugeza yibarutse, Agasaro Diane avuga ashize amanga ko umugabo babyaranye ari Bruce Melody ndetse ngo afite ibimenyetso simusiga bishinja uyu muhanzi.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2015 Agasaro yafashe uruhinja rwe arushyira Bruce Melody i Nyamirambo hafi y’aho uyu muhanzi ari kubaka studio.

Umusore agikubita amaso uyu mukobwa amaguru yayabangiye ingata yinjira muri studio arifungirana, agumamo kugeza igicuku kinishye ubwo Polisi y’u Rwanda yaje guhosha imvururu zari zavutse kubera uyu mwana bari bamuzaniye.

Iyi nkuru yasakaye mu itangazamakuru byihuse gusa kuwa Gatandatu Bruce Melody yanditse kuri Instagram ahishura ko ‘ibyakozwe ari umugambi mubisha wamupangiwe ngo izina rye risibangane mu bafana.’

Hari abatunzwe agatoki…

Bruce Melody yashimangiye ko Agasaro Diane akoreshwa n’abatifuza ‘kumubona atera imbere’.

Yashyize mu majwi Umuyobozi wa Super Level bamaze iminsi baburana ngo ‘kuko kuva batandukana akubita agatoki ku kandi kugeza igihe izina ry’uyu muhanzi rizasibanganira’.

Itahiwacu ngo afite ibimenyetso bishimangira ko uyu mukobwa afite abamukoresha ibi ndetse ngo igihe nikigera azabigeragaza mu nzego zibishinzwe umunyakuri agaragare.

Urubanza Super Level yaregagamo Bruce Melody ruherutse kwanzurwa uyu muhanzi atsinzwe ndetse acibwa amafaranga 3,825,000. Nyuma yo gutsindwa yemeza ko ‘uwo baburanaga ari we wihishe inyuma y’uru ruhinja bamushinja kubyarana na Diane’.

Umuyobozi wa Super Level yahise yitarutsa ibyo Bruce Melody amushinja ndetse buvuga ko afite byinshi bimuhangayitse kandi bibyara amafaranga ahugiyeho bityo ko atabona umwanya wo gushuka Agasaro Diane ngo ‘abeshyere uyu muhanzi ko babyaranye.’

Super Level ivuga ko nta nyungu na ntoya yavana mu kuba Bruce Melody yakwitirirwa umwana atabyaye.

Bruce Melody agiye kwiyambaza inkiko

Uyu muhanzi ahakana yivuye inyuma umwana ashinjwa ndetse mu rwego rwo kuvanaho urujijo no kurangiza ikibazo burundu ngo agiye kwiyambaza ubutabera.

Bruce Melody yabwiye Sunday Night ko agiye gutegura ikirego agishyikirize inkiko ndetse ngo yiteguye gufata uyu mukobwa bakajya kwipimisha kugira ngo ahanagurwe icyasha yasizwe.

Ati “Namaze kuvugana n’umunyamategeko wanjye, ibi bintu nari naranze kubishyiramo amafaranga menshi ariko ngiye kubikora. Nzemera dukore ikizamini cya DNA ariko ukuri kugaragare…”

Umukobwa aratsimbaraye

Agasaro Diane aracyatsimbaraye avuga ko inda yayitewe na Bruce Melody ndetse ko afite ibimenyetso simusiga. Yahakanye yivuye inyuma ibyo kuba agereka iyi nda kuri Melody akoreshejwe n’abashaka gusebya uyu muhanzi.

Ngo azizirika kuri Bruce Melody kugeza igihe azemerera ko babyaranye bityo bagafatanya kurera icyavuye mu bumwe bwabo.

Yagiraga ati “Yanteye inda twishimye, ntwita njyenyine, mbyara njyenyine, ubu ndi kurera umwana njyenyine […] ntabwo byarangira gutyo. Melody agomba kurera umwana yabyaye, azamwemera ku neza cyangwa ku nabi. Nashake azanyice ariko sinzemera ko umwana wanjye akura nk’imfubyi.”

Bruce Melody yemera ko yari asanzwe aziranye n’uyu mukobwa gusa ngo yari amuzi nk’umufana we. Umukobwa ntajya kure y’ibyo Bruce Melody avuga gusa kongeraho ko nyuma yo gufana bagiranye ibihe byiza bararyamana inda ivuka ityo.

Indi nkuru wasoma: ’Uwabyaranye’ na Bruce Melody akamwigarika yamuzaniye umwana mu kabari


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .