00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melody yagaye umusaruro w’ingufu yashoye muri Uganda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 12 January 2016 saa 03:11
Yasuwe :

Bruce Melody uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ntiyanyuzwe na mba n’icyavuye mu bufatanye bw’indirimbo yakoranye n’ibyamamare muri Uganda ndetse afata ingamba nshya yirinda ibihombo.

Kuva mu mwaka wa 2014, Itahiwacu Bruce [Bruce Melody] yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye muri Uganda. Yaririmbye iyitwa ‘Incwi’ yakoranye na Jamal, ‘Hello’ yahuriyemo n’uwitwa Fille Mutoni ndetse na Music yaririmbanye na Radio wo muri Good Life.

Uyu muhanzi umaze guhatanira Primus Guma Guma inshuro ebyiri, ngo yasubije amaso inyuma asanga umusaruro yavanye muri izi ndirimbo utandukanye bikomeye n’ingufu yashoye.

Yafashe ingamba zo kwagura izina rye atifashishije abahanzi bakomeye mu mahanga ahubwo ngo azajya akora uko ashoboye aririmbe ku giti cye.

Ati “Gukorana indirimbo n’umunyamahanga ni byiza ariko ntabwo byakugira international ahubwo intwaro ya mbere ni ugukora ikintu cyawe ukakigeza ku rwego wifuza.”

Mu kugaya umusaruro yavanye mu mikoranire n’abahanzi bo hanzi, yagize ati “Narabikoze cyane gusa umusaruro byatanze ntabwo ari wo nari niteze, ntabwo byampaye umusaruro nari niteze…”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .